Meddie Kagere yaguzwe na Singida Big Stars

Kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2022,rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi Meddie Kagere wakiniraga ikipe ya Simba SC yerekanwe nk’umukinnyi mushya mu ikipe ya Singida Big Stars zombi zo muri Tanzania.

Meddie Kagere w’imyaka 35 y’amavuko wakiniraga ikipe ya Simba SC kuri yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Singida Big Stars mu mukino wa gicuti iyi kipe yakinaga n’ikipe ya Zanaco yo muri Zambia bitegura umwaka wa 2022-2023.

Simba SC yashimye Kagere Meddie mu myaka ine bamaranye.
Simba SC yashimye Kagere Meddie mu myaka ine bamaranye.

Meddie Kagere yerekeje muri Singida Big Stars nyuma yuko yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarongeye mu mwaka wa 2020 mu ikipe ya Simba SC.Nubwo yari yasoje amasezerano ariko ikipe ya Simba SC yari yaramujya mu rugendo iri gukorera mu gihugu cya Misiri yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Meddie Kagere waje gukina mu Rwanda mu mwaka wa 2006 aje mu ikipe ya Atrco FC akanakinira amakipe atandukanye hano mu Rwanda,yagiye gukina hanze y’u Rwanda avuye muri Rayon Sports agiye muri Albania mu ikipe ya FK Firana.

Muri Albania Meddie Kagere yahakinnye umwana umwe maze ahava agiye muri Gormahia yabayemo hagati ya 2015-2018 maze ahava ajya muri Simba SC mu 2018 aho byavuzwe ko yamutanze ibihumbi 55 by’amadolari imuhanganiye Young SC.

Amasezerano y’imyaka 2 yasinyiye Simba SC yarangiye mu mwaka wa 2020 maze yongera andi y’imyaka ibiri ari nayo yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2021-2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka