Meddie Kagere yagizwe kapiteni mushya w’Amavubi anahabwa abungiriza babiri

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza ko Meddie Kagere ari we kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI”

Mbere y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBi ikina na Mozambique mu mukino uzabera i Johannesbourg muri Afurika y’Epfo, umutoza mukuru w’Amavubi Carlos Alos Ferrer yamaze gutangaza abakapiteni b’iyi kipe.

Meddie Kagere yagizwe kapiteni mushya w'Amavubi
Meddie Kagere yagizwe kapiteni mushya w’Amavubi

Rutahizamu wa Simba SC Meddie Kagere ni we wagizwe kapiteni w’Amavubi, akazaba yungirijwe na myugariro Nirisarike Salomon, mu gihe kapiteni wa gatatu watowe n’abakinnyi ari Manishimwe Djabel.

Aba ba kapiteni bagiyeho nyuma y’aho Haruna Niyonzima wari umaze igihe ari kapiteni w’Amavubi,, ndtse na Jacques Tuyisenge wari usanzwe amwungirije batigeze bahamagarwa kuri iyi nshuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka