McKinstry wahoze atoza u Rwanda yemejwe nk’umutoza wa Uganda Cranes

Johnathan "Johnny" McKinstry wahoze atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yarangije kwemezwa nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Uganda aho kuri uyu wa mbere tariki 30Nzeri 2019 yasinye amasezerano y’imyaka itatu.

McKinstry yahawe ikaze n'umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Uganda (FUFA) Edgar Watson
McKinstry yahawe ikaze n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) Edgar Watson

Jonathan McKinstry wasezerewe n’u Rwanda kubera umusaruro muke yari ari mu batoza batatu bari batoranyijwe ngo bazakurwemo uzasimbura Sebastien Desabre warangije gutandukana n’ikipe ya Uganda, aho yerekeje muri Pyramids yo mu Misiri.

Mu batoza bahabwaga mahirwe yo gusimbura uyu mufaransa harimo Luc Eymael werekeje muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Black Leopards .

McKinstry yari ahanganye na Hugo Broos watwaranye igikombe cya Afurika na Cameroun mu mwaka wa 2017. Hugo Broos nubwo arusha ibigwi McKinstry, kubera umushahara yakaga uhanitse bahisemo McKinstry ko ari we utoza iyi misambi ya Uganda (Uganda Cranes).

Uyu mutoza w’imyaka 34 asimbuye umufaransa Sebastien Desabre watandukanye na Uganda Cranes nyuma y’igikombe cya Afurika cyabereye mu Misiri, ubwo batsindwaga na Senegal muri 1/8 cy’irangiza.
Si ubwa mbere Uganda itozwa n’umutoza wahoze atoza Amavubi kuko McKinstry abaye umutoza wa kabiri utoje Uganda Cranes nyuma yo kwirukanwa n’Amavubi dore ko na Milutin Sredojevic Micho yaje kubikora akaza no kugeza Uganda mu gikombe cya Afurika.

McKinstry yatoje u Rwanda kuva mu mwaka wa 2016, aza gusezererwa nyuma yo kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri kubera uburyo yari yitwaye muri CHAN aho yari yageze muri ¼ , kutabona itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’umwaka wakurikiye byatumye u Rwanda rutandukana na we.

McKinstry Isezererwa rye ritakurikije amategeko, ryatumye arega u Rwanda muri FIFA atsinda urubanza rwatwaye FERWAFA miliyoni zisaga 300 z’Amafaranga y’u Rwanda zagiye kuri uyu mutoza nk’indishyi ku iseswa ry’amasezerano atarakurikije amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka