Mbusa Kombi Billy, Uwimana Abdul na Sugira, mu batangije umushinga wa Rayon Sports wo kubarura abafana (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yatangije ku mugaragaro umushinga mushya wo kubarura abafana ba Rayon Spirts bigamije no kuzamura umutungo wa Rayon Sports

Nk’uko ikipe ya Rayon Sports yari yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu iza gukora amateka igatangiza igikorwa kidasanzwe, yaje gutangiza umushinga wo kubarura abakunzi ba Rayon Sports hakoreshejwe telephone igendanwa.

Si ubwa mbere ikipe ya Rayon Sports itangije umushinga wo kubarura abafana, gusa kuri iyi nshuro ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko bitandukanye n’ibyabanje kuko ubu bavuga ko babanje kubiganira n’abagize amatsinda y’abafana.

Abayobozi ba Rayon Sports kandi batangaje ko impamvu ituma bizeye ubu buryo, harimo no kuba ari bo ubwabo bari kwikorera iyi gahunda, bitandukanye n’uko byagenze mu minsi yabanje

Photo: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twabikunze cyane maze twiyubakire ikipe IMANA yatwihereye njye nabisoje cyane gusa nomero batanga umaze kwishyura yumunyamuryango niyihe ko ntayo twabonye mutubarize

ISHIMWE Pascal yanditse ku itariki ya: 26-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka