Mbogo Ally washinjwe amakosa ku mukino wa APR FC na Gasogi yababariwe

Myugariro wa Gasogi United washinjwe gukora amakosa ku mukino APR FC yatsinzemo Gasogi United, yahawe imbabazi asubukura imyitozo na bagenzi be

Ikipe ya Gasogi United yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri aho yitegura umukino uzayihuza na Gicumbi Fc ku wa Mbere tariki 17/01/2022, ubwo shampiyona izaba yongeye gusubukurwa.

Mbogo Ally (uri ibumoso) yahawe imbabazi agaruka mu myitozo ya Gasogi United
Mbogo Ally (uri ibumoso) yahawe imbabazi agaruka mu myitozo ya Gasogi United

Mbere y’uko shampiyona isubikwa, mu mukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Gasogi United igitego 1-0, umukinnyi Mbogo Ally yakoze ikosa ryavuyemo igitego, bituma umutoza Guy Bukasa avuga ko amujugunye muri Poubelle (aho bamena imyanda) uwashaka yaza akamujyana.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri, umutoza Guy Bukasa yatangaje ko umukinnyi yasabye imbabazi akaba yaranazihawe, akaba ari no mu bakinnyi uyu mutoza ashobora kuzifashisha mu mikino bafite uhereye ku wo bazasubukuriraho.

Yagize ati “Arahari, ni umwaka mushya, ntekereza ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa amahirwe ya kabiri, iyo uyobora ikipe uba uri nk’umubyeyi, buri mwana wese ashobora gukora ikosa ariko iyo asabye imbabazi akavuga ko atazasubira muri ayo makosa, ni inshingano zacu zo kwemera imbabazi yasabye, ukamuha umwanya wo kwisubiraho, ni byo byakozwe ubu ari mu bakinnyi tuzifashisha”

Gasogi United yasubukuye imyitozo
Gasogi United yasubukuye imyitozo

Ikipe ya Gasogi United kugeza ku munsi wa 11 wa shampiyona, iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 13, aho imaze gutsinda imikini itatu gusa, inganya inshuro enye inatsindwa inshuro enye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka