Mbivuze hari abo nakomeretsa: Haruna Niyonzima avuga ku gusezera ruhago

Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali akaba na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yavuze ko atazi igihe azasezerera kuri ruhago, ashimangira ko agifite imbaraga zo gukina.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutwarana n’ikipe ya AS Kigali igikombe cy’Amahoro 2022, yavuze ko agifite imbaraga ndetse na byinshi byo kwigisha barumuna be.

Yagize ati "Ntabwo mbizi! Icyo nzi cyo ni uko ngifite imbaraga zo gukina, mbivuzeho nakomeretsa benshi. Njyewe mbyutse na mu gitondo nkumva nshaka kureka umupira nawureka kuko nta ntambara irimo, ariko kugeza ubu ndacyafite imbaraga, ndacyafite na byinshi byo kwigisha barumuna banjye."

Ikipe ya Etincelles FC niyo kipe ya mbere Haruna Niyonzima yakiniye mu Rwanda, aho yayigiyemo mu mwaka wa 2005 akaba kandi yarakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC na AS Kigali akinira kugeza ubu, yakinnye kandi mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Yanga SC na Simba SC.

Haruna yatangiye gukina shampiyona y'u Rwanda mu 2005
Haruna yatangiye gukina shampiyona y’u Rwanda mu 2005
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibamureke yikinire ubundi se abatwaye iki? abatoza nibabona batamushaka ntibazamugura cg ngo bamuhamagare mu ikipe y’igihugu cyangwa se ngo bamwongerere amasezerano
kandi yabyivugiye niyumva atagifite imbaraga cg ubushake azahagarika ruhago

Eddy yanditse ku itariki ya: 6-07-2022  →  Musubize

@ Kanyemera,ibyo uvuga ni ukuli.Ntabwo byoroshye gutunga abagore 2.Nubwo amadini amwe abeshya ko imana iyemerera gutunga abagore benshi.Mu gihe bible isaba abakristu nyakuli gutunga umugore umwe kandi ntamuce inyuma.Kugira abagore benshi bitera ibibazo byinshi.

kamana yanditse ku itariki ya: 1-07-2022  →  Musubize

ntiyazigamye niyo mpamvu atinya gutanga umwanya acunga batsinze akabigira impamvu yo kutagenda

kanyemera yanditse ku itariki ya: 1-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka