Mbere yo kwakira u Rwanda, Sadio Mané yafashije Senegal gutsinda Benin

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, ikipe y’igihugu ya Senegal iri mu itsinda rimwe n’Amavubi, mbere y’uko iyakira mu mukino wa kabiri w’amatsinda, yatsinze Benin mu mukino wayo wa mbere ibitego 3-1, Sadio Mané akora amateka.

Sadio Mané ubu ni we rutahizamu w'ibihe byose muri Senegal
Sadio Mané ubu ni we rutahizamu w’ibihe byose muri Senegal

Ni mu mukino w’umunsi wa mbere w’amatsinda kuri Senegal na Benin wabereye kuri sitade Diamniadio mu gihugu cya Senegal. Ikipe y’igihugu ya Senegal yafunguye amazamu ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Sadio Mané kuri penaliti maze yongera kandi gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 22, igice cya mbere kirangira ari 2-0.

Mu gice cya kabiri Senegal yakomeje gusatira izamu rya Benin maze uwitwa Sessi D’Almeida ukina hagati mu kibuga cya Benin abona ikarita y’umutuku ku munota wa 50 basigara ari abakinnyi 10. Ikipe ya Senegal yongeye kubona penaliti ku munota wa 60 w’umukino yinjizwa neza na Sadio Mané watsindaga igitego cya gatatu cye mu mukino mbere y’uko ku munota wa 88 Junior Olaitan abonera igitego cy’impozamarira Benin, Umukino warangiye itsinzwe ibitego 3-1.

Sadio Mané yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino, Ibi bitego byatumye ashyiraho agahigo ko kuba kugeza ubu ari umaze gutsindira ikipe y’igihu ya Senegal ibitego byinshi mu mateka yayo aho afite ibitego 32.

Senegal irakira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku wa kabiri tariki 7 Kamena 2022 saa tatu zijoro kuri sitade ya Diamniadio mu gihe nyuma y’umunsi wa mbere mu itsinda, Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 3 n’ibitego bibiri izigamye mu gihe Mozambique n’u Rwanda zifite inota 1 Benin ikaba ku mwanya wa nyuma n’ubusa n’umwenda w’ibitego 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda rwigirire ikizere ruzabikora

Samwel yanditse ku itariki ya: 5-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka