Mbarushimana Abdu watozaga Muhanga yerekeje muri Bugesera

Umutoza Abdu Mbarushimana wari umaze iminsi ari umutoza w’ikipe ya Muhanga, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Bugesera aho agomba gusinya imyaka ibiri.

Nyuma y’imyaka ine yari amazs ari umutoza w’ikipe ya AS Muhanga, Abdu Mbarushimana byaje kurangira afashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya Bugesera Fc iterwa inkunga n’akarere ka Bugesera.

Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu mutoza ashobora kwerekeza mu karere ka Musanze ndetse n’ibiganiro bigeze kure, ariko amakuru yizewe atugeraho akaba avuga ko Abdu Mbarushimana yamaze gsuinyira Bugesera amasezerano y’imyaka ibiri.

Abdu Mbarushimana azatoza Bugesera guhera mu mwaka w'imikino utaha 2020/2021
Abdu Mbarushimana azatoza Bugesera guhera mu mwaka w’imikino utaha 2020/2021

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera Sam Karenzi,yadutangarije ko ayo makuru atari ukuri, kuko kugeza ubu bagifite umutoza ufite amasezerano muri iyi kipe atararangira.

“Ntabwo ariko bimeze turacyafite umutoza Masudi Juma ugifitanye amasezerano n’iyi kipe, azasozwa mu mpera z’umwaka w’imikino, nyuma yahoo ni bwo dushobora kwicara nka komite tukareba icyo twakora, tukamenya niba hari gahunda yo gushaka undi mutoza”

Kugeza ubu shampiyona yahagaze ikipe ya Bugesera iri ku mwanya wa munani n’amanota 30, amakuru atugeraho kandi ni uko iteganya ko mu mwaka utaha w’imikino ishobora kuzatekereza kuri gahunda yo kuzamura n’impano z’abakinnyi bakiri bato, kimwe mu bushobozi babona muri uyu mutoza wabashije kubigeraho mu ikipe ya Muhanga kandi akanatsinda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka