Mbabajwe no kuba yitabye Imana kandi nagerageje kumutabara - Eric Zidane

Nsabimana Eric Zidane ukinira Police FC yavuze yashenguwe n’urupfu rwa myugariro Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] wakiniraga AS Kigali witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu aguye mu kibuga akamira ururimi nyamara yari yagerageje kumutabara.

Nsabimana Eric (Ibumoso) yababajwe no kuba yakoze ibishoboka byose ngo arengere ubuzima bwa Ahoyikuye Jean Paul Mukonya ariko bikarangira yitabye Imana
Nsabimana Eric (Ibumoso) yababajwe no kuba yakoze ibishoboka byose ngo arengere ubuzima bwa Ahoyikuye Jean Paul Mukonya ariko bikarangira yitabye Imana

Ibi byatangajwe na Nsabimana Eric Zidane wari mu kibuga kimwe na Mukonya mu mukino bakiniraga i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge hagati y’amakipe y’abakinnyi baba baranyuzemo mu byiciro byo hasi, aho yavuze ko yabanje gufasha uyu musore kuko atahise yitaba Imana akimara kugongana na mugenzi.

Ati "Mukonya [Ahoyikuye Jean Paul] yacometse umupira ariko yakoze ikosa barasifura, gusa we ubanza atumvise isifure akomeza yiruka ajya ku izamu asanga umunyezamu nawe yasohotse baragongana ariko bidakomeye. Ururimi rwahise ruza mbona bari kurufata nabi, nahise ngenda njyewe ndarugarura arananduma ariko ndaruzana".

Nsabimana Eric Zidane yakomeje avuga ko yababajwe no kuba Mukonya yitabye Imana nyamara yari yagerageje kumufasha.

Ahoyikuye Jean Paul yari amaze imyaka itanu akinira AS Kigali yagezemo avuye muri Kiyovu Sports
Ahoyikuye Jean Paul yari amaze imyaka itanu akinira AS Kigali yagezemo avuye muri Kiyovu Sports

Ati "Mbabajwe no kuba yitabye Imana ageze kwa muganga, narufashe (Ururimi) imbangukiragutabara ihita iza kuko bagira imakasi zifata bahita bayirufatisha, ndababwira nti mudatuma rugenda barambwira ngo rwaje humura ariko bageze kwa muganga ngo byarangiye, ndababaye cyane".

Ahoyikuye Jean Paul bakundaga kwita Mukonya wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso yazamukiye mu ikipe ya Nyagatare FC yavuyemo mu 2015 ajya muri Kiyovu Sports nayo yavuyemo mu 2019 ajya muri AS Kigali yakiniraga kugeza ubu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka