Mazimpaka yasabye Mugiraneza "Migi" kutarara muri Stade ahakorera imihango itemewe

Umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka André yatangaje ko ababazwa n’imyitwarire ya Mugiraneza Jean Baptiste hanze y’ikibuga, aho avuga ko akora ibidakwiye mu gushaka intsinzi.

Nyuma y’umukino Rayon yanyagiyemo ESPOIR FC ibitego 4-0, umunyezamu wa Rayon Sports yatangaje ko intego bafite ari ugutsinda imikino yose isigaye, mu gihe APR FC yatakaza bakaba bakwegukana igikombe cya Shampiyona.

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, Mazimpaka yavuze ko arara muri Stade
Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, Mazimpaka yavuze ko arara muri Stade

Mazimpaka André aganira na Kigali Today, yatangaje ko kapiteni wa APR FC akwiye kureka gushuka abana, ahubwo bagashaka intsinzi mu nzira nyazo.

Yagize ati "Twe nka Rayon Sports intego ni ugutsinda imikino yose isigaye, ikipe duhanganiye igikombe ni APR FC kandi simpamya ko imikino yose isigaye bazayitsinda, ahubwo ndagira ngo mpe ubutumwa Migy"

"Uwo Migy areke kujarajara arara muri Stade akora amafuti, biriya bintu ntaho bizamugeza, biriya ni ukwica umupira wo mu Rwanda."

Mazimpaka André, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports
Mazimpaka André, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports

"Migy nareke gushuka abana b’abanyarwanda abajyana mu mafuti ye, ba Muhadjili n’abandi bana bazi umupira, Migy nareke kubashuka kuko biriya akora ntibikigezweho, turagera mu rwambariro tukahasanga umwanda"

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ESPOIR, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57, naho APR FC ikaba ku mwanya wa mbere n’amanota 58.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Mazimpaka uwo ushaka gukina nawe arakuze cyanee siwe ugenda ucira amazi mu kibuga cyose,gabanya amatiku uyajyane muri bombori bombori yawe rwose ntunadutere umwaku ,urumva ngo urubahuka kapiteni koko singaye nuwakwise imbwa arko simbikwise uzabyiyita,arko ufunge uwo munwa wawe rwose ntago utwara igikombe kuko ntuzi nuko Gisa kuva wavuga .

THO yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize

Iyombwase yiyibagije igikina muri mukura ibyobataburuye mwizamuryayo ubwo migi niwe waciye kuma televizio mpuzamahanga arwanira amarizi nakamara wakiniraga rayon umushinzi gusa

Mugemana egide yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize

Ariko urihandagaza ugatuka umugabo mugenzi wawe ngo ni imbwa?? Buriya wasanga hari impamvu abivuze ahubwo mazimpaka azajye kuri radio adusobanurire neza cg hano kuri Kigali today niba afite gihamya,,, migy se niwe wanduza urwambariro na stade yose?? Muzatubarize neza mutubwire

Alis yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize

Buriyarero rero birambabaza iyombona abantu babagabo umwe yita undi ngonimbwa none niba arimbwa wowe uricyi nimwubahane gufana ntibizatume muba imbata zubugome

Habimana jacques yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka