Mazimpaka yasabye Mugiraneza "Migi" kutarara muri Stade ahakorera imihango itemewe

Umunyezamu wa Rayon Sports Mazimpaka André yatangaje ko ababazwa n’imyitwarire ya Mugiraneza Jean Baptiste hanze y’ikibuga, aho avuga ko akora ibidakwiye mu gushaka intsinzi.

Nyuma y’umukino Rayon yanyagiyemo ESPOIR FC ibitego 4-0, umunyezamu wa Rayon Sports yatangaje ko intego bafite ari ugutsinda imikino yose isigaye, mu gihe APR FC yatakaza bakaba bakwegukana igikombe cya Shampiyona.

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, Mazimpaka yavuze ko arara muri Stade
Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, Mazimpaka yavuze ko arara muri Stade

Mazimpaka André aganira na Kigali Today, yatangaje ko kapiteni wa APR FC akwiye kureka gushuka abana, ahubwo bagashaka intsinzi mu nzira nyazo.

Yagize ati "Twe nka Rayon Sports intego ni ugutsinda imikino yose isigaye, ikipe duhanganiye igikombe ni APR FC kandi simpamya ko imikino yose isigaye bazayitsinda, ahubwo ndagira ngo mpe ubutumwa Migy"

"Uwo Migy areke kujarajara arara muri Stade akora amafuti, biriya bintu ntaho bizamugeza, biriya ni ukwica umupira wo mu Rwanda."

Mazimpaka André, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports
Mazimpaka André, umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports

"Migy nareke gushuka abana b’abanyarwanda abajyana mu mafuti ye, ba Muhadjili n’abandi bana bazi umupira, Migy nareke kubashuka kuko biriya akora ntibikigezweho, turagera mu rwambariro tukahasanga umwanda"

Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda ESPOIR, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 57, naho APR FC ikaba ku mwanya wa mbere n’amanota 58.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

uwo mazimpaka natuze kuko ago magambo nubugoryi arimo

hassn k8 gikona yanditse ku itariki ya: 6-05-2019  →  Musubize

MWESE MURAPFA UBUSA MUSA NK’ABAGENDA MU MUHANDA MUTAZI UWAWUHARUYE KUKO IYO PRESSURE IRATURUKA KUGIKOMBE KIBARI IMBERE KANDI IMANA YONYINE IZI UZAKIJYANA MUTUZE MWEBWE MUKORE IBYO MUGOMBA GUKO NTAKINDI.

HIGIRO DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 4-05-2019  →  Musubize

APR ijya guhura na Rayon bashyize hanze amafoto ya Kimenyi (goalkeeper wa APR)

APR ijya guhura na Kiyovu abaRayon bati mudutsindire APR dore isi yose irinyuma yanyu turaba cash

APR igiye guhura na As Kigali Mazimpaka atangiye gusebya Migy

Ibi byose bifite icyo bisobanuye nicyo bashaka kugeraho,

Mazimpaka ati" .....ibyo ntibikigezweho ....." bivuze ko abizi ko byigezwe kugeraho nawe yigeze kubikoresha kd ba DIARA bjgeze kubitaburura mwizamurye birazwi icyo gihe ntayindi nkuru yarigezwe kuri sky sport, .....

Nkibaza Stade ntabwo ifungwa
Urwambariro ruba rudafunze
Mu Rwanda ahari abanyarwanda 3 haba harimo umuRayon kuberiki batamufashe acyiri kuri gate (acyinjira kumuryango) akarinda agera mu rwambariro, yaba yaranyuze he ???

Kumuntu usesengura harimo ikibazo

Dinho yanditse ku itariki ya: 4-05-2019  →  Musubize

Ntimugatukane ntampamvu yokwita mujyenzi wawe imbwa none niba arimbwa wowe uricyi

Habimana jacques yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Ariko uyu mugabo akwiye Pychlogists bakareba ikibazo afite kuko simuzima, ntamuntu muzima wavuga kuriya.

Kamanzi Claude yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

sha mazimpaka ibyavuga nukuri migy yariyarabuze uwumusubiza yariyaridoze reka boneko ururimi rwoshwa nurundi nahagarare hamwe abone

emmy yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Uyu munyezamu Andre afite ubwana mumutwe kandi akuze. Biriya ni ugusebya kandi bihanirwa n’amategeko, wasanga ashaka kwijyana murukiko.
Ururimi ni urugingo rubi iyo urukoresheje ibitaribyo.
Ushobora gusanga ibyo avuga ahubwo ariyo myizerere ye

Nteziryayo yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Mazimpaka ibyo yavuze nukuri abasekirite barinda stade bafashe Migi arikumwe nundi muntu binjira mu rwambariro aho Equipe yasuwe iba igomba kwambarira ahanyanyagiza ibintu
Baje ari abantu 3 Migi nundi mukinnyi we wasigaye mu modoka
Imodoka yari RAV 4 plaque RAD....P yumukara amakuru turayafite muvandi
Ibyakuriyeho nuko Rayon iyo vestiere itayikoresheje baguraniye Espoir vestiere bajya aho equipe yasuye yambarira
Ibindi ubundi

Gikundiro Prudence yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Ndatekereza ko bitari ngombwa guhindura aho bambarira kuko biriya uhangana na byo igihe nawe ubikoresha. Mazimpaka rero ntiyagakwiye kuvuga kuriya igihe yumva ntacyo bimutwaye. Ababyizera bibagiraho ingaruka.

Iyaba kdi byagiraga akamaro ntitwakabaye ntaho tugera mu marushanwa mpuzamahanaga twitabira.

Christian yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Uwo Mazimpaka she buriya koko amenya ate abaraye mukibuga? Ahubwo bakurikirane ikimujyanayo muricyo gicuku ESE stadium ntabayirinda?
Ahubwo njye mbona kuberako atinya Migy, yagiyeyo harutwo agiye kwikorera bene wabo bamutumyemo yikanga igicucuke akibonamo Migy nareke gusebanya.

Bosco yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Ntabwo ari ngombwa gutukana
Kuri uru rwego gusa nange simbona ago Mazimpaka abikura

Dufane tutitanye amazina adakwiye abantu

Ngabo Alexis yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Njyewe sinumva icyo Mazimpaka ashatse kuvuga, kuko ibyo avuze ntabisobanuye nta gihamya atanze biriya rero nabifata nko gusebanya, gusa umunyamakuru baganiriye nawe iyo amusobanuza.Nakwibaza ngo Ese iyo araye mûri stade Mazimpaka we amubona arihe ?

fr yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize

Ngewe ndamushyigikiye nyuko Migi yihandagaje agasebya rayonsport yeka akanasebya shampionat yacu avuga ko nta derby ikiri hagati ya apr na rayon nari narabuze umukinnyi womuri rayon umunkorogoshorera.congs mazimpaka

NGABO yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

Mpazimpaka Nareke Kubenshyera Migg Wacu Aba Rayon Turabazi Kdi Byanze Bikunze Police Irabahondagura 2/1

Bosco Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 4-05-2019  →  Musubize

ibyo mazimpaka yavuze nabigereranya nko kubona aho imbwa imokera indege iri mukirere,arinda asebya migy ,buriya migy niwe bacukuye imyanda mwizamu rye??uziko isi yose izi mazimpaka andre na wa munya mali wakiniraga gasenyi barwanira ibirozi??none se ubu tuvuge ko ari migy wari wabigushyiroyemo??ntakubeshye ujye uvuga ibyo uzasubiramo kdi ibi uvuze uzabyicuza wa mbobo we!

irambona abdalah yanditse ku itariki ya: 3-05-2019  →  Musubize

ark x nnho uyu mutype ubu kwel aka kanya aje mur Rayon Sport arumvako yabaye umuntu wahatari kuburyo atagira gusebanya ubu ighe cyose yakinnye ubu nibwo yibutseko amarozi akoreshwa kko ari mwikipe ihatanira ibikombe gs ejo cg ejobund nti dushaka kuzumva ya madisikuru yiramata avugako yakoshej k yabitewe namaragamutima kko ndacyek ibyo ajya kubivug ntawe wamusabye abivug ark x kubundi umunyarwanda ariwe waciye umugani ati "akawa kari kuwundi karahanduka" ubu yiyibagije isura yiyambitse kko gs abari hafi yawe cg nawe ubwawe wigaye kko ibyo wakoze sibyo kko uwo Miggi uvuga afite umuryango kdi ndacyek afit byinsh yakora atiriwe yijandika muribyo kko naho muhuriy yaba ubushoboz bwo mukibuga cg hanze yacyo

Fabrice Babu yanditse ku itariki ya: 2-05-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka