Masudi Juma yagizwe umutoza mukuru wa Bugesera FC

Masudi Juma wari umaze iminsi ari umutoza wa Bukavu Dawa yo muri RD Congo yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Bugesera FC

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo ikipe ya Bugesera yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano yari ifitanye n’umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke, aho mu mikino umunani yatoje, yanganyije imikino ibiri (Marines na As Kigali), mu gihe yabashije gutsinda imikino ibiri gusa (Heroes na Muhanga FC), atsindwa imikino ine (APR FC, Rayon Sports, Police FC na Etincelles).

Masudi Juma nyuma yo gusinya amasezerano muri Bugesera
Masudi Juma nyuma yo gusinya amasezerano muri Bugesera

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe ya Bugesera yamaze gutangaza ko yamaze kwemeza Masu Juma nk’umutoza mukuru, nyuma y’uko yari yamaze gusezera ku ikipe ya Bukavu Dawa yari amaze iminsi atoza.

Masudi Juma yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports
Masudi Juma yagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports

Masudi Juma nk’umukinnyi yanyuze mu makipe nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, mu Rwanda akinira APR FC, Rayon Sports na Kiyovu, mu gihe nk’umutoza yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yahesheje igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona, anatoza kandi AS Kigali atagiriyemo ibihe byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka