Masudi Juma atsinze Bugesera, abona amanota atatu ya mbere

Ikipe ya AS Kigali itsinze Bugesera ibitego 3-0, mu mukino usoza imikino y’umunsi wa munani wa Shampiona

Kuri Stade ya Kigali Masudi Juma utoza AS Kigali, atsinze Bugesera abasha kubona amanota atatu ya mbere kuva yatangira gutoza iyi kipe.

AS Kigali yaherukaga amanota muri Shampiona ishize
AS Kigali yaherukaga amanota muri Shampiona ishize

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 31, igitego cyatsinzwe na Ngandu Omar n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Mu gice cya kabiri, AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy, ku mupira yari ahawe na Ruhinda Farouk.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Sentongo Saifi uzwi nka Ruhinda Farouk, yatsinze igitego cya gatatu ikipe yahoze akinira, umukino urangira ari 3-0.

Uko imikino y’umunsi wa munani yose yagenze

Ku wa Kabiri Tariki 11/12/2018

SC Kiyovu vs Gicumbi FC
Kirehe FC 1-0 Musanze FC
Etincelles FC vs Police FC
Mukura VS 3-1 Espoir FC

Ku wa Gatatu Tariki 12/12/2018

Marines FC 3-0 Amagaju FC
AS Muhanga 4-2 Sunrise FC
APR FC 2-1 Rayon Sports FC

Ku wa Kane Tariki 13/12/2018

AS Kigali 3-0 Bugesera FC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka