Mashami yavuze ku mvune yavanye Sugira mu Mavubi ariko akitoreza muri Rayon Sports

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yasobanuye impamvu rutahizamu Sugira Ernest atakomeje imyitozo mu ikipe y’igihugu, ahubwo akagaragara muri Rayon Sports.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje gukora imyitozo yo gutegura imikino ibiri bafitanye na Cap-Vert, aho kugeza ubu hagenda hiyongeramo abakinnyi bakina hanze, bamwe mu bakina imbere mu gihugu nabo bakagenda basezererwa gahoro gahoro.

Mu minsi ishize ni bwo rutahizamu Sugira Ernest yavuye mu mwiherero aho byavuzwe ko yagize imvune itazamwemerera gukina imikino iri imbere, gusa abenshi batungurwa no kumubona akora imyitozo muri Rayon Sports yatangiye ku wa Mbere.

Sugira kuva ku wa Mbere ariko gukora imyitozo muri Rayon Sports
Sugira kuva ku wa Mbere ariko gukora imyitozo muri Rayon Sports

Mu kiganiro umutoza Mashami Vincent yahaye itangazamakuru, yavuze ko Sugira yari yagize imvune yo mu kibero, ku buryo bitari gutuma agendana n’umuvuduko w’imyitozo, bamuha amabwriza agomba gukurikiza ubundi akazifashishwa mu mikino itaha

Yagize ati “Sugira ntitwamusezereye, yari afaite ikibazo cya harmstring,ntabwo ishobora gukira mu cyumweru kimwe urebye n’imyitozo twari dufite yasabaga imbaraga, twasabga ko umukinnyi aba ameze 100% kugira ngo abe yakora neza imyitozo.”

“Iyo dukomeza kumukoresha byari kumwangiriza byinshi, Sugira ni umukinnyi wacu kandi tuzi agaciro afitiye ikipe y’igihugu kandi twarabiganiriye yarabyumvise, niba ameze neza urumva ko yakurikije inama twamugiriye, nta rirarenga, turacyafite indi mikino myinshi imbere, isaha n’isaha azagaruka.”

Yavuye mu myitozo y'Amavubi kubera imvune yo mu kibero
Yavuye mu myitozo y’Amavubi kubera imvune yo mu kibero

Ku ruhande rwa Sugira Ernest, we avuga ko yumva ameze neza ariko yakurikirije amabwiriza yahawe n’abaganga ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu, aho avuga ko iminsi bari bamuhaye yarangiye ubu ari gukora neza.

“Tumeze neza turi ku rwego rwiza n’ubwo twatangiye gukora nyuma y’andi makipe, aha ndi gukora no mu ikipe y’igihugu, naje kugira ikibazo cy’imvune mu kibero bampa iminsi yo kruhuka, ubu yararangiye nagombaga kwitabira iya Rayon Sports, kandi twabyumvikanye na muganga w’Amavubi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka