Mashami yatangaje ko hari impinduka ku ikipe izakina na Guinea

Nyuma yo gutsindwa imikino itatu ibanza mu gushaka itike ya CAN 2019, Mashami Vincent yatangaje ko azakora impinduka ku ikipe izabanzamo bakina na Guinea Conakry

Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe y’Amavubi yahakoreye imyitozo ya nyuma itegura umukino uzayihuza na Guinea Conakry kuri uyu wa Kabiri.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Nyuma y’iyi myitozo, umutoza mukuru w’Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko azakora impinduka ku ikipe izakina, mu rwego rwo guha amahirwe abakinnyi bose

"Abakinnyi dufite bose barashoboye, buri wese yajyamo yakora ikinyuranyo, niyo mpamvu twifuza no guha amahirwe abandi bakinnyi batakinnye imikino iheruka"

Mashami yatangaje kandi ko nta kipe izabatoraguraho amanota uko yiboneye, kuko n’ubwo nta mahirwe yo kubona itike ya CAN ariko bagomba kwitwara neza mu mikino isigaye

Mashami Vincent, umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi aganira n'itangazamakuru
Mashami Vincent, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi aganira n’itangazamakuru

"N’ubwo bigaragara ko nta tike tuzabona, ariko tuzakina nk’ikipe iyoboye itsinda, nk’ikipe ishaka itike kandi ntituzigera tworohera Guinea na gato"

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze gutsindwa imikino itatu (Centrafurika 2-1, Côte d’Ivoire 2-1, na Guinea 2-0), ikaba ikina umukino wo kwishyura na Guinea Conakry kuri uyu wa Kabiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga:

Kimenyi Yves,
Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Eric Rutanga;
Ally Niyonzima, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel; Muhire Kevin, Tuyisenge Jacques na Meddie Kagere.

Abakinnyi bagaragazaga akanyamuneza mu myitozo
Abakinnyi bagaragazaga akanyamuneza mu myitozo
Ngo ntibiteguye korohera Guinea
Ngo ntibiteguye korohera Guinea
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka