Mashami yasobanuye impamvu abakinnyi ba APR batazahita bajya mu mwiherero w’Amavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yasibanuye impamvu abakinnyi b’ikipe ya APR FC bazajya mu mwiherero w’Amavubi nyuma y’abandi.

Ku munsi w’ejo ni bwo umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 37 bagomba gutangira imyitozo, ndetse n’abandi 11 bari ku mugereka bashobora kwiyambazwa igihe icyo ari cyo cyose.

Abakinnyi ba APR FC bamaze iminsi mu myitozo, bazasanga Amavubi nyuma y'ibyumweru bibiri
Abakinnyi ba APR FC bamaze iminsi mu myitozo, bazasanga Amavubi nyuma y’ibyumweru bibiri

Biteganyijwe ko umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi utangira kuri uyu wa Gatanu tariki 09/10 kugera tariki 19/10/2020 ubwo hazaba hasojwe icyiciro cya mbere cy’imyitozo, bagasubira mu makipe yabo ubundi imyitozo ikazongera gusubukurwa tariki 25/10/2020.

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC igiye kumara icyumweru itangiye imyitozo, ntibazahita bitabira umwiherero w’Amavubi, aho biteganyijwe ko abahamagawe bose uko ari 11 bazasanga abandi mu cyiciro cya kabiri cy’imyitozo kizatangira tariki 25/10/2020.

Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko abakinnyi ba APR FC bazaza mu myitozo nyuma
Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko abakinnyi ba APR FC bazaza mu myitozo nyuma

Umutoza w’Amavubi Mashami Vincent, yatangaje ko babiganiriyeho n’umutoza wa APR FC Adil Mohamed, bemeranya ko aba bakinnyi bazaza nyuma kuko n’ubundi imyitozo y’Amavubi izahera ku kongera imbaraga kandi no muri APR Fc bikaba biri mu byo bahereyeho.

“Ku bakinnyi ba APR FC, nagiranye ibiganiro n’umutoza wa APR FC Adil, ibyo twaganiriye biri tekinike ni ibintu byumvikanaga kuko bob amaze gutangira imyitozo, urumva ko hari urwego bamaze kugeraho kurenza twebwe n’abandi bose, urumva ntabwo byaba byiza ku muntu watangiye imyitozo ngo uhite umuhagarika, umwake abakinnyi 11 bose”

Ku bakinnyi ba AS Kigali kugeza ubu nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, bo bazatangirana umwiherero n’abandi bakinnyi bo mu makipe ataratangira imyitozo, kugeza tariki 19/10 ubwo bazasubira mu myitozo y’ikipe yabo nayo iri gutegura imikino nyafurika.

Byari biteganyijwe kandi ko kugira ngo umwiherero utangire, habanza gupima abakinnyi COVID19, hagakorwa n’ibindi bizami by’ubuzima birimo umutima, ibiro ndetse n’ibindi, naho imyitozo ikazajya ibera kuri Stade y’akarere ka Bugesera iri i Nyamata

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka