Mashami Vincent yavuze ku guhamagarwa kwa Kwizera Olivier kwavuzweho byinshi

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Mashami Vincent yasobanuye impamvu uheruka gusezera mu mupira w’amaguru

Mu minsi ishize ni bwo umutoza Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, aho izina ryavuzwe cyane ari Kwizera Olivier.

Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y'Amavubi
Umunyezamu Kwizera Olivier mu myitozo y’Amavubi

Zimwe mu mpamvu zatumye Kwizera Olivier hibazwa impamvu yahamagawe, harimo kuba ayari amaze ibyumweru bitatu atangaje ko asezeye umupira w’amaguru, ndetse no mu minshi ishize kuba yarafunzwe ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse.

Umutoza Mashami Vincent, yatangaje ko kuba barahamagaye uyu munyezamu ari we wa mbere mu ikipe y’igihugu, ari kugira ngo babashe kumuba hafi nyuma y’ibibazo amazemo iminsi.

Yagize ati “Ntabwo abantu bari kubivugaho rumwe, ariko icyo nabivugaho ni uko Olivier ari umukinnyi mwiza wenda wagize ibibazo bitandukanye si nabwo bwa mbere yabigize, kuva kera ku bataramukurikiranaga ngira ngo ni bibazo yagiye agira ariko bitamuturutseho, ariko nanone byagize ingaruka ku buzima bwe.”

“Ku mpano afite nta wayishidikanyaho ariko nanone nk’abanyarwanda tugomba kugira umutima ubabarira, ntabwo twahora gusa duhana cyangwa se duca imanza, Olivier ni umunyarwanda, ni umukinnyi w’umupira w’amaguru afite byinshi akifitemo”

Umutoza Mashami Vincent
Umutoza Mashami Vincent

“Gukomeza kumuhungisha abandi cyangwa kumucira imanza si ko kumwubaka, ni cyo gihe cyiza cyo kumwegera tumwereke ko atari wenyine ariko tunamuhanura kugira ngo amakosa yakoze akomeze kuyakosora.”

Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya
Amavubi akomeje imyitozo yitegura Mali na Kenya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

n’Ubundi byari kujijishya ngo bikure mw’isoni y’ukuntu bakinishyaga Umusazi (umunkwa rumogi) kandi babizi Neza dore ko na Mashami abyiyemereye ko Atari (Olivier) Wenyine, base babanza bagatumuraho, nikimenyimenyi basohoka babanje gupimwa, Muganga akemeza ko ari bazima, ikindi n’uko Leta Yashize ibihano mu rwego rwo hejuru imyaka 20, 25, na 30, bageze kuri Kwizera Olivier umucamanza bamureb’igicure areb’imirara ati kwizera Olivier ahanishijwe umwaka1 USUBITSE, Es’ubwo nibajya basohoka bagerayo bakongera gupimwa ko Muzi ko igipimo cyabo kitibeshya? ndetse gipima n’imyaka nzaba ndeba na ba Haruna Niyonzima,

mamy yanditse ku itariki ya: 16-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka