Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 bitegura Tanzania na Ethiopia

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 27 bagomba kwitegura imikino ibiri ya Tanzania ndetse na Ethiopia, bakazatangira umwiherero kuri uyu wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo umutoza Mashami Vincent amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 27 bagomba gutegura umukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Tanzania kuri uyu wa Mbere, ndetse n’umukino wo gushaka itike ya CHAN uzahuza Amavubi na Ethiopia tariki 19/10/2019.

Haruna na Kimenyi Yves bakomorewe

Aba bakinnyi babiri ntibari babashije gukina umukino wa mbere wa Ethiopia, kubera ikibazo cy’ibyangombwa byariho imyaka itandukanye, kugeza ubu bakaba bemerewe gukina.

Amwe mu mazina yongeye kugaragara mu Mavubi

Izina nka Kibengo Mashingilwa Jimmy uzwi nka Mbaraga Jimmy, Nshuti Dominique Savio, Rugwiro Hervé na Byiringiro Lague bongeye guhamagarwa muri iyi kipe, mu gihe Iyabivuze Osée wa Police FC yahamagawe bwa mbere.

Urutonde rw’abakinnyi 27 bahamagawe:

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS KIgali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba Myugariro: Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric (Rayon Sports), Manzi Thierry (APR FC), Rugwiro Herve (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC) na Bishira Latif (AS Kigali), Mutsinzi Ange (APR FC)

Abakina hagati: Niyonzima Haruna (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (Rayon Sports), Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Kalisa Rachid (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC)

Ba Rutahizamu: Sugira Ernest (APR FC), Iyabivuze Osee (Police FC), Byiringiro Lague (APR FC), Danny Usengimana (APR FC), Mashingilwa Kibengo Jimmy (Bugesera Fc), Kagere Meddie (Simba SC), Tuyusenge Jacques (Atletico de Luanda) na Nshuti Dominique Savio (Police FC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Year dutegereze yenda byakorwa,ariko dukumbuye kwandika amateka kwamavubi,tubiheruka kubwajimi gatete

Niyonambaje christianne yanditse ku itariki ya: 12-10-2019  →  Musubize

Amavubi ndabona afite gahunda iogunsinda pe araduha ibiishimo.

Theogene yanditse ku itariki ya: 11-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka