Mashami Vincent yahamagaye Amavubi atarengeje 20 yiganjemo Intare -Urutonde

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umutoza Mashami Vincent yahamagaye Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 agomba kuzakina na Kenya

Ku rutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero uyu munsi, harimo abakinnyi 10 b’ikipe y’Intare Fc isanzwe inakinamo abakinnyi bo mu ishuri ryigisha umupira rya APR (APR Football Academy), ikazatorwa na Mashami Vincent uzafatanya na Yves Rwasamanzi.

Buregeya Prince uhagaze neza mu bwugarizi bwa APR Fc ari mu bahamagawe
Buregeya Prince uhagaze neza mu bwugarizi bwa APR Fc ari mu bahamagawe

Mu makipe asanzwe akomeye hano mu Rwanda, harimo ikipe ya APR Fc ifitemo abakinnyi bane, Rayon Sports ifitemo abakinnyi babiri, Kiyovu Sports babiri, AS Kigali umwe, ndetse na Mukura ikagiramo abakinnyi 2.

Tumushime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel ari mu bahamagawe
Tumushime Alitijan murumuna wa Manishimwe Djabel ari mu bahamagawe

Urutonde rwahamagawe

Yitwa Habineza Olivier, ni murumuna wa Eric Rutanga nawe akaba akina ku mwanya nk'uwe, akaba nawe yahamagawe
Yitwa Habineza Olivier, ni murumuna wa Eric Rutanga nawe akaba akina ku mwanya nk’uwe, akaba nawe yahamagawe

Iyi kipe yahamagawe mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, aho u Rwanda ruzahera kuri Kenya mu mukino ubanza uzabera muri Kenya tariki 01/04/2018, naho uwo kwishyura ukazabera mu rwanda tariki 21/04/2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwatatumyeho serges wa espoir ukina defense,kevin wa mukura na juma,ndabona yaha amahirwe n’abakina mu ntara

sweddy yanditse ku itariki ya: 20-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka