Maroc na Mali ni zo ziganje mu ikipe nziza n’abitwaye neza muri CHAN 2020

Amakipe ya Mali na Maroc zageze ku mukino wa nyuma wa CHAN, ni zo zihariye ibihembo ziniganza mu ikipe y’abakinnyi 11 beza ba CHAN 2020.

Nyuma yo gusoza irushanwa rya CHAN 2020 ryaberaga muri Cameroun, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryaje gutangaza abakinnyi 11 beza bitwaye neza mu irushanwa ryose, ikipe irimo abakinnyi batanu ba Maroc ndetse na bane ba Mali, mu gihe Guinea ifitemo babiri.

Soufiane Rahimi yabaye uwatsinze ibitego byinshi, anaba umukinnyi mwiza w'irushanwa
Soufiane Rahimi yabaye uwatsinze ibitego byinshi, anaba umukinnyi mwiza w’irushanwa

Mu bindi bihembo byatanzwe, harimo ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, aho n’ubundi ikipe y’igihugu ya Maroc yegukanye iki gikombe yongeye kubyiharira.

Maroc yihariye ibihembo by'abitwaye neza
Maroc yihariye ibihembo by’abitwaye neza

Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Soufiane Rahimi
Uwatsinze ibitego byinshi: Soufiane Rahimi
Umunyezamu mwiza w’irushanwa: Anas Zniti

Anas Zniti wa Maroc yabaye umunyezamu mwiza w'irushanwa, gusa ntiyaje mu ikipe nziza y'irushanwa
Anas Zniti wa Maroc yabaye umunyezamu mwiza w’irushanwa, gusa ntiyaje mu ikipe nziza y’irushanwa

Abakinnyi 11 beza b’irushanwa

Djigui Diarra (Mali)
Issaka Samake (Mali) – Yacouba Doumbia (Mali) – Abdelmounaim Boutouil (Maroc) – Hamza El Moussaoui (Mali) –
Yahya Jabrane (Maroc) – Sadio Kanoute (Mali) –

Yakhouba Gnagna Barry (Guinée) – Morlaye Sylla (Guinée) – Soufiane Rahimi (Maroc) –
Ayoub El Kaabi (Maroc)

Anas Zniti wa Maroc yabaye umunyezamu mwiza w'irushanwa, gusa ntiyaje mu ikipe nziza y'irushanwa
Anas Zniti wa Maroc yabaye umunyezamu mwiza w’irushanwa, gusa ntiyaje mu ikipe nziza y’irushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Munsobanurire , ni gute umuntu aba umunyezamu w’irushanwa , ntaboneke mu ikipe y’irushanwa. abasesenguzi mudufashe.

umufana yanditse ku itariki ya: 9-02-2021  →  Musubize

Maroc yarigikwiriye ariko icyubutaha ntikizaturenga. go ahead

Bonheur wangabo yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka