Maroc itsinze Mali yisubiza igikombe cya CHAN

Ikipe ya Maroc ni yo yegukanye igikombe cya CHAN cyaberaga muri Cameroun, nyuma yo gutsinda Mali ibitego bibiri ku busa

Maroc yisubije igikombe cya CHAN yari ifite
Maroc yisubije igikombe cya CHAN yari ifite

Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN", amarushanwa yaberaga mu gihugu cya Cameroun.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere amakipe yombi anganya ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Soufiane Bouftini yafunguye amazamu ku gitego yatsinze n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Maroc yaje gutsinda igitego cyatsinzwe na Ayoub El Kaabi nacyo n’umutwe, uyu kapiteni wa Maroc ahita anuzuza ibitego 12 muri rusange mu marushanwa yose ya CHAN yakinnye, akomeza kuba ufite ibitego byinshi mu mateka yayo.

Mu minota ya nyuma y’umukino, Issiaka Samake wa Mali yaje guhabwa ikarita y’umutuku itavuzweho rumwe, aho umusifuzi byamutwaye iminota itanu asubiramo amashusho.

Maroc yishmira igikombe cya kabiri cya CHAN itwaye
Maroc yishmira igikombe cya kabiri cya CHAN itwaye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka