Marines ikuye inota kuri Kiyovu, Police inyagira ESPOIR

Mu mukino utanogeye ijisho, ikipe ya Kiyovu Sports na Marines zanganyije 0-0, mu mukino wabereye kuri Stade Mumena I Nyamirambo.

Wari umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiona, aho Kiyovuu yari yatsinze Kirehe ibitego 2-0, naho Marines ikaba yari yanganyije na Bugesera 0-0.

Kuri uyu wa Gatanu aya makipe yombi yakinaga umukino wa kabiri, gusa ni umukino ku bawurebye batigeze baryoherwa, kuko amakipe yombi yarangije umukino nta mahirwe akomeye amakipe yombi abonye.

Mu mukino wundi wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, Police Fc yaherukaga kunganya na Muhanga, yanyagiye ESPOIR Fc ibitego 5-1, n’ubwo Police ari yo yari yabanje igitego

Abakinnyi Kiyovu yabanje mu kibuga

Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali,Ahoyikuye Jean Paul,Karera Hassan, Alexis Ngirimana, Rachid Kalisa, Habyarimana Innocent, Nizeyimana Djuma, Vincent Habamahoro, Habihirwe Aristide, Zagabe Jean Claude

Amwe mu mafoto ku mukino wa Kiyovu na Marines

I Nyamirambo, Police Fc ya Mphande ntiyagiriye impuhwe ESPOIR yambutse ishyamba

Ku munota wa 15, Espoir niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Semazi John kuri penaliti nyuma, y’ikosa ryari ryakozwe na Manzi Sincere Huberto.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, rutahizamu wa Police Songa Isae yaje gutsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 43

Mu gice cya kabiri Police yaje kongera ibindi bitego 4 aho Peter Otema Kagabo yaje gutsinda icya kabiri ku munota wa 68 ku mupira yahawe na Mpozembizi Mohamed.

Nyuma y’iminota 3 gusa, Police yongeye gutsinda ikindi gitego ku mupira waturutse kuri coup-franc yatewe neza na Ndayisaba Hamidu, usanga Hakizimana Kevin ahagaze neza anyeganyeza inshundura za Ndayishimiye Hussein.

Nyuma gato Songa Isae yaje gutsinda igitego cya kane ku mupira mwiza yahawe na Hamidu wigaragaje muri uwo mukino.

Ku munota wa 92, Mushimiyimana Mohamed waje asimbura yaboneye Police FC igitego cya 5 kuri penaliti nyuma y’ikosa rwakorewe kuri Uwimbabazi Jean Paul.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka