Manzi Thierry yasanze Emmanuel Imanishimwe muri AS FAR Rabat

Myugariro Manzi Thierry wakiniraga FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere muri Georgia, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri AS FAR Rabat yo muri Maroc

Kuri uyu wa Mbere tariki 31/01/2022, myugariro Manzi Thierry wari umaze igihe gito asinye mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa AS FAR Rabat yo muri Maroc ikinamo Emmanuel Imanishimwe bakinanaga muri APR FC na Rayon Sports.

Iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, aho yari abaye umukinnyi wa gatatu iyi kipe isinyishije nyuma ya rutahizamu Darren Smith ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse n’umunya-Maroc Nafati Adam batijwe avuye muri Emirates Team.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka