Manishimwe Djabel yasobanuye uko yirukanywe mu nzu nyuma yo gusinyira APR FC

Manishimwe Djabel, Umukinnyi wa APR-FC, yavuze ingorane yagize nyuma yo kuva muri Rayon Sports agasinyira APR FC, aho yirukanywe mu nzu yakodeshaga nta nteguza, ubwo yari ku kibuga mu myitozo.

Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane n'abafana ba Rayon Sports
Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bari bakunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports

APR FC na Rayon Sports ni amakipe adacana uwaka, cyane cyane mu gihe amakipe yombi yahuye dore ko adapfa guhurira mu mikino ya gicuti, abafana ku mpande zombi na bo bagahora bahanganye buri wese arwanira ishyaka ikipe ye.

Uko guhangana kwarushijeho gukomera mu ntangiriro z’umwaka w’imikino 2018/2019, ubwo Djabel watunguranaga agaragaye mu mwenda wa APR FC, umukeba ukomeye wa Rayon Sports, mu gihe nyuma y’amasaha make byavugwaga ko yamaze gusinyira Gormahia yo muri Kenya.

Mu kiganiro Manishimwe Djabel aherutse kugirana na RBA, yahishyuye impamvu yagaragaye mu ikipe ya APR mu gihe yari yamaze kubwira ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports ko yumvikanye n’ikipe ya Gormahia, ndetse iyo kipe ikishyura Rayon Sports ikiguzi cy’amasezerano yari asigaje muri iyo kipe.

Manishimwe Djabel yavuze ko kujya muri APR FC amaze kubinyuza mu ikipe ya Gormahia, ngo byatewe n’uko atari akishimiye gukinira Rayon Sports, nyuma y’uko ngo bamwemeje ko akibafitiye amasezerano mu gihe we yari azi ko amasezerano ye yarangiye.

Kubera ko mu masezerano ye na Rayon Sports bitari byemewe ko agurwa n’ikipe yo mu Rwanda, ngo nibwo yigiriye inama yo gushaka umwe mu bayobozi ba Gormahia banoza umugambi wo kubeshya Rayon Sports ko Gormahia yifuza kugura umukinnyi wabo, impande zombi zirumvikana Rayon Sports yishyurwa amafaranga yari mu masezerano, iha Djabel urupapuro rumwemerera kuva muri iyo kipe.

Manishimwe Djabel avuga ko akimara kubona urupapuro rumusohora muri Rayon Sports, ngo yagiye kumvikana n’ubuyobozi bwa APR bwari bwamubwiye ko bumwifuza, birangira bamusinyishije.

Nyuma yo gusinyira APR FC avuga ko yirukanywe mu nzu yari acumbitsemo nta nteguza.

Manishimwe Djabel yerekeje muri APR FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports
Manishimwe Djabel yerekeje muri APR FC nyuma yo kuva muri Rayon Sports

Nk’uko abafana b’amakipe yombi bahora bahanganye, Manishimwe Djabel avuga ko yahuye n’ibibazo amakuru akimara kumenyekana ko yasinyiye APR FC, aho ngo yirukanywe mu nzu nta nteguza n’uwo yakodeshaga ngo wari umufana ukomeye wa Rayon Sports.

Manishimwe Djabel ati “Uwo nakodeshaga inzu yari umufana wa Rayon Sports ukomeye cyane. Akimara kumva ko nasinyiye APR FC yarababaye cyane, ubwo nari mu myitozo nibwo nabonye ubutumwa anyoherereje yandikanye uburakari bwinshi.

Arongera ati “Ubwo butumwa (message) bwagiraga buti, wabonye amafaranga menshi nsohokera mu nzu ugure iyawe, nkimara kubona ko nirukanywe nasabye ubuyobozi bw’ikipe uruhushya rwo kujya gushaka inzu no kwimuka, bararumpa njya kwimuka”.

Manishimwe Djabel wari ukunzwe cyane n’abafana ba Rayon Sports, avuga ko akimara kujya muri APR FC abenshi bamwanze, ariko avuga ko atigeze abarenganya, kuko yari yavuye mu kipe yabo bamukunda.

Ati “Sinigeze mbarenganya, kunyanga bifite ishingiro kuko nari mvuye mu ikipe yabo mu buryo budashimishije”.

Manishimwe Djabel yatangiye gukinira Rayon Sports kuva mu mwaka wa 2014, ubwo yari avuye muri Isonga FC, akaba yarafashije Rayon Sports kwegukana igikombe cy’Amahoro muri 2016 na Shampiyona ya 2016/2017 n’iya 2018/2019, ndetse ayifasha gutwara Rwanda Super Cup muri 2017.

Ni umukinnyi kandi wari umwe mu bagize ikipe ya Rayon Sports yageze muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka