Manishimwe Djabel yamaze kongera amasezerano muri Rayon Sports

Nyuma y’iminsi yari amaze akina yararangije amasezerano, Manishimwe Djabel yamaze kumvikana na Rayon Sports ngo akomeze kuyikinira

Nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka ine yari afite muri Rayon Sports, uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yimvikanye n’iyi kipe kuyikinira no mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo y’uyu munsi, yatangaje ko hari ibyari bitarakemuka ariko byamaze kurangira.

Yagize ati "Hari ibyo nari nkiganira n’ubuyobozi bw’ikipe, ariko kugeza ubu byakemutse nongereye amasezerano niyo mpamvu mumbona aha, niteguye no gukina umukino wo ku Cyumweru"

Manishimwe Djabel ndetse n’ikipe ya Rayon Sports ubu bakomeje imyitozo yo gutegura umukino bazakina na Enyimba, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru Saa Cyenda zuzuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Djabel komereza who musore wanjye ,
duterwa ishema no kukubona muri Gikundiro

Anaclet Uwera yanditse ku itariki ya: 10-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka