Manishimwe Djabel yagiriye impanuka ikomeye mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Gicumbi-AMAFOTO

Ikipe ya Rayon Sports itsinze Gicumbi ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwe na Michael Sarpong ibashije gutsinda umukino wayo wa gatatu muri iyi Shampiona, mu mukino wahagaze iminota icyenda kubera impanuka ya Manishimwe Djabel mu gice cya mbere cy’umukino.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa gatatu gusa w’umukino, igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong ku mupira wari uturutse kuri Manishimwe Djabel awuha Iradukunda Eric Radu, yaje guhita awuhindura mu izamu maze Sarpong atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Ku munota wa 14 w’umukino, Manishimwe Djabel yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri kuri Coup-Franc, igitego yahise atura umukunzi we yari yaraye yambitse impeta amusaba ko bazarushingana mu minsi iri imbere.

Manishimwe Djabel yishimira igitego cya mbere
Manishimwe Djabel yishimira igitego cya mbere

Ku munota wa 30, Michael Salpong yatsindiye Rayon Sports igitego cya gatatu, igice cya mbere n’umukino muri rusange birangira ari ibitego 3-0 bya Rayon Sports.

Manishimwe Djabel yagonganye n’umukinnyi wa Gicumbi ata ubwenge

Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira, Michael Sarpong yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Manishimwe Djabel agiye kuwutera agongana n’umukinnyi wa Gicumbi baragwa, Djabel asa nk’umize ururimi byahise bituma guhumeka byanga,ku bw’amahirwe abaganga b’amamkipe yombi ndetse n’abo muri Ambulance baratabara, bamwitaho, nyuma y’iminota nka 20 yongera kugarura ubwenge ndetse atangira no kuvuga, ubu akaba yongeye kumera neza.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Bukuru Christophe, Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong

Amafoto yaranze uyu mukino

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Gicumbi yabanje mu kibuga
Gicumbi yabanje mu kibuga
Mbere y'umukino....
Mbere y’umukino....
Michael Sarpong atsinda igitego cya mbere
Michael Sarpong atsinda igitego cya mbere
Tumushimwe Alitijan murumuna wa DJABEL, areba ko mukuru we bakinana muri Rayon Sports amerewe
Tumushimwe Alitijan murumuna wa DJABEL, areba ko mukuru we bakinana muri Rayon Sports amerewe
Abakinnyi ku bushobozi bwabo bagerageje gukora ubutabazi kuri mugenzi wabo
Abakinnyi ku bushobozi bwabo bagerageje gukora ubutabazi kuri mugenzi wabo
Abakinnyi bandi bari bagize ubwoba, bamwe bakuramo imipira ngo bamuhungize abone umwuka
Abakinnyi bandi bari bagize ubwoba, bamwe bakuramo imipira ngo bamuhungize abone umwuka
Umunyezamu wa Gicumbi we yari yiyambariye umwenda wa ESPOIR
Umunyezamu wa Gicumbi we yari yiyambariye umwenda wa ESPOIR
Umuganga wa Rayon Sports afatanya n'uwa Gicumbi kwita kuri Djabel
Umuganga wa Rayon Sports afatanya n’uwa Gicumbi kwita kuri Djabel
Yahise akorerwa ubutabazi bwihuse
Yahise akorerwa ubutabazi bwihuse
Djabel akurwa mu kibuga
Djabel akurwa mu kibuga
Manishimwe Djabel yinjizwa mu ngobyi y'abarwayi
Manishimwe Djabel yinjizwa mu ngobyi y’abarwayi
Michael Sarpong atsinda igitego cye cya kabiri
Michael Sarpong atsinda igitego cye cya kabiri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imama ishimwe ko yamutabaye. Gusa nagiraga ngo nisabire FERWAFA ndetse n’amakipe yose: bazajye bategura session yo guhugura abakinnyi kubutabazi bw’ibanze (Secourisme) kuko baramutse babufite hari byinshi bakora mbera yuko Umuganga w’ikipe agera mukibuga

DIDI yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

mujye mukora inkuru irangire svp

butoyi yanditse ku itariki ya: 4-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka