Manishimwe Djabel aremera amakosa no gusaba imbabazi ikipe ya Rayon Sports

Manishimwe Djabel uri kubarizwa muri Kenya, yiteguye gusaba imbabazi Rayon Sports yamufatiye ibihano byo kumara ukwezi adakina

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze gufatira ibihano abakinnyi babiri bayo nyuma y’aho ivuga aba bakinnyi bataye ikipe ubwo yari igiye gukina umukino batsinzemo Musanze ibitego 2-1.

Muri abo bakinnyi harimo Nova Bayama wamaze gusezererwa na Rayon Sports, ndetse akaba yanamaze gushyikirizwa ibaruwa imurekura, aho yemerewe kujya mu ikipe yose ashaka, aho we ashinjwa ko yabeshye ko arwaye kandi muganga w’ikipe atabizi.

Nova Bayama ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports mu myaka yari ayimazemo
Nova Bayama ni umwe mu bakinnyi bafashije Rayon Sports mu myaka yari ayimazemo
Rimwe mu macenga abafana bamukundiraga
Rimwe mu macenga abafana bamukundiraga

Ku rundi ruhande, Manishimwe Djabel nawe yahawe igihano cyo kumara ukwezi adakinira iyi kipe, aho we ashinjwa kuba yarataye ikipe i Musanze akerekeza muri Kenya gushaka ibyangombwa ngo yerekeze mu ikipe yo muri Portugal.

Manishimwe Djabel yafatiwe ibihano ashinjwa guta ikipe
Manishimwe Djabel yafatiwe ibihano ashinjwa guta ikipe

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Manishimwe Djabel uri i Nairobi muri Kenya kugeza ubu, yadutangarije ko yemera gusaba imbabazi kuko yagiye atabyumvikanye n’ubuyobozi, gusa ko yari yasabye uruhushya umutoza akabimwemerera.

Yagize ati "Ibaruwa nayibonye nijoro yanditseho ko nataye ikipe mu buryo butemewe ubwo twateguraga umukino wa Musanze, njya kugenda nabwiye abayobozi ariko mbabwira ntinze kuko nanjye itike y’indege yangezeho itinze.

"Nagombaga kujya gushaka Visa yo kujya muri Portugal, uri kunshakira ikipe yambwiye ko igura n’igurisha ryatangiye kandi ngomba gushaka ibyangombwa hakiri kare, mu kumenyesha abayobozi kuko twari dufite umukino ntbawo twabyumvise kimwe, gusa barambwira ngo mbaze umutoza"

Manishimwe Djabel aremera ko yakoze amakosa akaba yiteguye no kuyasabira imbabazi

"Umutoza namusabye uruhushya ararunyemerera ndagenda, ariko muri rusange nagiye ntabyumvikanye n’abayobozi ngo duhuze neza, ibihano sinabyanga ngomba icyo gukora nta kindi ni ugusaba imbabazi kuko niba barabonye narakoze amakosa ni abantu bakuru bampagarariye, byanze bikunze ni uko amakosa nayakoze nkaba ngomba kubasaba imbabazi kandi ngashaka uburyo ntazayasubiramo"

Manishimwe Djabel ari mu bazonze Enyimbawafatiwe ibihano ngo umutoza yari yamwemereye kugenda
Manishimwe Djabel ari mu bazonze Enyimbawafatiwe ibihano ngo umutoza yari yamwemereye kugenda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka