Manchester City yongeye kwisubiza igikombe cya Shampiyona

Ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’u Bwongereza, Manchester City yegukanye igikombe cya shampiyona cya gatandatu mu mateka yayo, inyagiye Brighton and Hove Albion ibitego 4-1, Liverpool yongera kubura igikombe itegereje imyaka 29.

Manchester City yishimira igikombe cya 6 cya Shampiyona
Manchester City yishimira igikombe cya 6 cya Shampiyona

Byageze ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’u Bwongereza igikombe gishobora kwerekeza i Manchester cyangwa i Liverpool kuko hagati y’impande zombi harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe Manchester city yarushaga ikipe ya Liverpool.

Manchester City yari yakiriwe n’ikipe ya Brighton and Hove Albion yari iri ku mwanya wa 17 naho Liverpool yo yakiriye Wolverhampton Wanderers yari iri ku mwanya wa karindwi.

Liverpool iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona mu myaka 29 ishize, yatangiranye icyizere cyo kwegukana iki gikombe nyuma y’uko yari imaze gutanga Manchester city gufungura amazamu aho Sadio Mane yari yayifashije gufungura amazamu ku munota wa 17 ku mukino yakinagamo na Wolverhampton.

Vincent Company, Kapiteni wa Man City yagize uruhare rukomeye ku mikino ya nyuma ya shampiyona
Vincent Company, Kapiteni wa Man City yagize uruhare rukomeye ku mikino ya nyuma ya shampiyona

Igitego cya Sadio Mane cyakiriwe neza kuri Stade ya Anfield Road, abafana ba Liverpool batangira no kubyina intsinzi kuko Manchester city yo yari yatangiye nabi aho Glenn Murray yaje no gufungurira Brighton amazamu ku munota wa 27.

Byageze ku munota wa 27 Liverpool yagiye imbere ya Man City ho amanota 2, gusa ibyishimo by’abafana ba Liverpool byabaye iby’igihe gito kuko Sergio Kun Aguerro yahise yishyurira Manchester city ku munota wa 28, bajya no kuruhuka Manchester City iri imbere n’ibitego 2-1 kuko yaje gutsindirwa igitego cy’intsinzi na Aymeric Laporte ku munota wa 39.

Byari byamaze kurangira kuko Liverpool gutsinda na Manchester city yatsinze ntibyari bihagije kubera ko n’ubundi yari irimo gukomeza kuyisigaho inota rimwe.

Sadio Mane yatangiye aha Liverpool amahirwe yo kwegukana igikombe
Sadio Mane yatangiye aha Liverpool amahirwe yo kwegukana igikombe

Manchester City yakomeje guha ibyishimo abakunzi bayo iza kwinjiza igitego cya gatatu cyatsinzwe na Riyad Mahrez ku munota wa 63, n’icya kane cya Ilkay Gundogan ku munota wa 83, umukino urangira ari ibitego 4-1, Manchester City yegukana igikombe cya kabiri cyikurikiranya nyuma y’uko ari na yo yari yacyegukanye mu mwaka ushize.

Manchester City yari yegukanye igikombe cya shampiyonma 2017-2018 n’amanota 100 ntishoboye kongera kubikora kuko ibuzeho amanota 2 ariko yishimiye igikombe cyane kuko Liverpool yari yayishyizeho igitutu kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Shampiyona y’u Bwongereza muri uyu mwaka w’imikino wa 2018/2019 yaranzwe n’agashya kuko bigeze ku munsi wa nyuma nta kipe irizera kuyegukana.

Ku munsi wayo wa nyuma hinjijwe ibitego 31 ku mikino yose yabaye byaje byuzuza ibitego 1,067 byinjiye muri uyu mwaka w’imikino (season) bituma hahita hajyaho umuhigo wo kuba ari yo yinjijwemo ibitego byinshi kuko ibyaherukaga byari 1,066 byinjiye muri season 2011-2012 nabwo Manchester city itwara igikombe.

Klopp nubwo atashoboye guha Liverpool igikombe cya shampiyona ku manota 97 yishimiye uko ikipe yahanganye
Klopp nubwo atashoboye guha Liverpool igikombe cya shampiyona ku manota 97 yishimiye uko ikipe yahanganye
Igitego Aymeric Laporte (wasimbutse) yatsindiye Man City cyatumye igaruka ku mwanya wa mbere
Igitego Aymeric Laporte (wasimbutse) yatsindiye Man City cyatumye igaruka ku mwanya wa mbere
Abafana ba Liverpool bari baje ari benshi kuri Stade bategereje igikombe nyuma y'imyaka 29
Abafana ba Liverpool bari baje ari benshi kuri Stade bategereje igikombe nyuma y’imyaka 29
Green Murray wa Brighton yishimira igitego cya mbere cyari gikuye igikombe kuri Man City
Green Murray wa Brighton yishimira igitego cya mbere cyari gikuye igikombe kuri Man City
Ibyishimo byari byose kuri Manchester city
Ibyishimo byari byose kuri Manchester city
Trent Alexander-Arnold wa Liverpool uherutse kwigaragaza muri Champions League yari ari mu gahinda
Trent Alexander-Arnold wa Liverpool uherutse kwigaragaza muri Champions League yari ari mu gahinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka