Manchester City yaguze Erling Halland

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2022, ikipe ya Manchester City yatangaje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu ukomoka muri Noruveje, Braught Erling Halland, usanzwe ukinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage.

Ni rutahzamu ukiri muto ariko wamaze kwemeza ko ashoboye
Ni rutahzamu ukiri muto ariko wamaze kwemeza ko ashoboye

Kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, nibwo hatangiye kuvugwa cyane amakuru y’uko bitarenze iki cyumweru hatangazwa igurwa rya rutahizamu Erling Halland, bikaba ari ko byagenze, bitangazwa na Manchester City ko byarangiye, ko Erling Halland azaba ari umukinnyi w’iyi kipe kuva tariki ya 1 Nyakanga 2022.

Manchester City yagize iti “Manchester City iremeza ko twumvikanye na Borussia Dortmund, ku igurwa rya rutahizamu Erling Halland tariki ya 1 Nyakanga 2022.”

N’ubwo nta byinshi iyi kipe yatangaje ku igurwa rya Erling Halland, dore ko yavuze ko irimo kumvikana n’umukinnyi ariko amakuru atangazwa avuga ko Erling Halland wari kuzarangiza amasezerano mu mpeshyi ya 2024, yavugaga ko uwamwifuza yakwishyura miliyoni 60 z’Amayero, zingana na miliyoni 51.1 z’Amapwundi, arizo Manchester City igomba kwishyura nk’igiciro cy’umukinnyi, ariko hakwiyongeraho abahagarariye umukinnyi ndetse n’ayo gusinya byose hamwe bigatwara miliyoni 100 z’Amayero angana na miliyoni 85.5 z’Amapawundi.

Erling Halland azasinyira Manchester City amasezerano y’imyaka itanu (5) azamugeza mu 2027 akinira iyi kipe, muri iyo myaka yose uyu musore w’imyak 21 azaba ahembwa umushahara w’ibihumbi 375 by’Amapawundi ku cyumweru, anganya na Kevin de Bryune usanzwe ukinira iyo kipe.

Erling Halland
Erling Halland

Erling Halland ku wa Mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, yakoreye ikizamini cy’ubuzima mu gihugu cy’u Bubiligi ahita asubira mu Budage.

Uwo musore yageze mu ikipe ya Borussia Dortmund mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 avuye mu ikipe ya Red Bull Salzburg, kugeza ubu akaba amaze gukinira iyo kipe yo mu Budage imikino 88, aho yatsinzemo ibitego 85 agatanga imipira 23 yavuyemo ibitego.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka