Manchester City itwaye igikombe cya Shampiyona yari itakaje ku mukino wa nyuma

Kuri iki Cyumweru ikipe ya Manchester City yegukanye shampiyona y’u Bwongereza 2021-2022 nyuma yo gutsinda ikipe ya Aston Villa iturutse inyuma ibitego 3-2 mu mukino wayisabye gutegereza iminota 81 kugira ngo ibone intsinzi.

Yari imikino y’umunsi wa 38 wari uwa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yabaye kuri iki cyumweru aho byageze ku munsi wa nyuma hatari hamenyekana ikipe itwara igikombe cy’iyi shampiyona ifatwa nk’iya mbere ikomeye ku isi.

Ikipe ya Manchester City mu rugo kuri sitade ya Etihad yari yakiriye ikipe ya Aston Villa yari ku mwanya wa 14. Nyamara Aston Villa yatangiye itungurana ubwo myugariro Matty Cash yabanje kuyifasha gufungura amazamu ku munota wa 37 w’umukino ku mupira yahawe na myugariro Lucas Digne, igice cya mbere kirangira bayoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya Aston Villa yakomeje umurongo wo gutsinda maze Philippe Coutinho ayitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 69.

Kugeza ku munota wa 68 Manchester City yari ikiri inyuma yatsinzwe igitego 1-0 ariko kuri uwo munota umutoza wayo Pep Guardiola yasimbuje akuramo Bernardo Silva ashyiramo Ilkay Gundogan. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’u Budage nyuma y’’iminota umunani, yatsinze igitego cya mbere cya Manchester City ku kunota wa 76 maze nyuma y’iminota ibiri ku munota wa 78 Rodri Hernandez atsinda igitego cyo kunganya 2-2.

Ilkay Gündogan watsinze ibitego bibiri yafashwe nk'Intwari muri uyu mukino
Ilkay Gündogan watsinze ibitego bibiri yafashwe nk’Intwari muri uyu mukino

Kunganya kwa Manchester City mu gihe Liverpool yari gutsinda byari gutuma igikombe gitwarwa na Liverpool ariko ku munota wa 81 ku mupira yahawe na Kevin De Bryune, Ilkay Gundogan winjiye mu kibuga asimbura, yatsinze igitego cye cya kabiri mu mukino cyari icy’intsinzi kuri Manchester City yasoje umukino itsinze 3-2 biyihesha gusoza uyu mwaka w’imikino iyoboye itwaye shampiyona n’amanota 93. Ni mu gihe Liverpool yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 92. Liverpool yatsinze Wolverhampton Wanderers ibitego 3-1 birimo bibiri yatsinze mu minota 10 ya nyuma y’umukino.

Manchester City uyu mwaka w’imikino wa 2021-2022 itwaye igikombe mu mikino 38 yakinwe itsinzemo imikino 29 itsindwa imikino itatu (3) mu gihe yanganyije imikino itandatu (6) ikaba isoje izigamye ibitego 73.

Umutoza Pep Guardiola yishimiye cyane iki gikombe ahesheje Manchester City
Umutoza Pep Guardiola yishimiye cyane iki gikombe ahesheje Manchester City
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka