Mali yegukanye umwanya wa gatatu muri CAN 2012

Mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu tariki 11/02/2012 wo guhatanira umwanya wa gatatu w’igikombe cy’afurika cy’ibihugu (CAN 2012), ikipe ya Mali yatsinze ikipe ya Ghana ibitego bibiri ku busa.

Ibitego byombi byinjijwe na rutahizamu w’ikipe ya Mali, Cheik Tidiane Diabate . Igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 23 w’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri, Isaac Vorsah, umukinnyi wa Ghana yahawe ikarita y’umutuku yoherezwa hanze y’ikibuga. Ibyo byongereye imbaraga ku ruhande rwa Mali, ku munota wa 80, umusore Tidiane Diabate yongeramo icya kabiri.

Kuri iki cyumweru tariki 12/02/2012 ikipe ya Ivory Coast ihabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe irakina n’ikipe ya Zambiya mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika ubera ku kibuga cya Libreville muri Gabon.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka