#MadeinRwandaCup2022: Serumogo Ali afashije Kiyovu Sports kugera ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Kiyovu Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.

Muri uyu mukino wari uwa mbere muri iri rushanwa rigamije gukomeza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo,ikipe ya Mukura VS yaranzwe no kubona amahirwe menshi yo kubona ibitego aho abakinnyi nka Ndizeye Innocent, Aboubakar Djibrine Akuki n’abandi bagiye bahusha uburyo bwinshi ariko bakagorwa n’ umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wari wagiriwe ikizere kuri Kiyovu Sports.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ariko mu gice cya kabiri n’ubundi amakipe yombi yakomeje gushakisha ibitego ari nako ahusha uburyo bukomeye.

Mu gice cya abatoza bakoze impinduka ngo bongere imbara aho nk’umutoza wa Kiyovu Sports Alain Andre yashyizemo abakinnyi nka Riyaad Norodien ndetse n’Umurusiya Vladislav Kormish mu gihe ku ruhande rwa Mukura VS abakinnyi abarimo Kamanzi Ashraf, Mahoro Fidele nabo nagiye mu kibuga.

Kubona igitego ku mpande zombi byakomeje kugorana kugeza ubwo Kiyovu Sports yabonye igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino ku munota wa 80, nyuma yuko Serumogo Ali wari kapiteni uyu munsi azamukanye umupira iburyo maze atera umupira wakozweho na Muhoza Tresor uhita uruhukira mu izamu rya Sebwato Nicholas wagoye Kiyovu Sports ariko umukino urangira itsinze igitego 1-0.

Saa moya n’igice ikipe ya Rayon Sports irakina na Musanze FC mu gihe imikino ya nyuma iteganyijwe ku cyumweru tariki ya 9 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka