Rayon Sports isezereye Musanze FC kuri penaliti

Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gusezerera Musanze FC iyitsinze kuri penaliti 4-2.

Igice cya mbere cyuyu mukino cyaranzwe no gukinira hagati cyane ku makipe yombi ari nako hakoreshwa impande cyane. Ku ruhande rwa Rayon Sports Paul Were witwaraga neza hagati yazamukanye umupira awucomekera Arsene Tuyisenge wateye ishoti rikomeye ariko umupira umupira ujya hanze y’izamu rya Musanze FC ryari ryabanjemo Muhawenayo Gad.

Myugariro wo kuruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports Mucyo Didier yateye umupira mu izamu Muhawenayo Gad awufashe uramucika myugariro wa Musanze FC awukoraho intoki gusa umusifuzi avuga ko wari wanarenze bitishimiwe n’abakinnyi ba Rayon Sports dore ko Essomba Willy Onana yahise anabona ikarita y’umuhondo.Ikipe ya Musanze FC nayo yakinaga neza abakinnyi bayo nka Namanda Wafula , Ben Ocen,Kanza Angua bagiye bagerageza uburyo bw’ibitego ariko umunyezamu Hakizimana Adolphe akabyitwaramo neza.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0 ikipe ya Rayon Sports yari yakozemo impinduka aho Ndizeye Samuel yagize ikibazo cy’imvune agasimburwa na Eric Ngendahima.

Abafana ba Rayon Sports mu byishimo
Abafana ba Rayon Sports mu byishimo

Mu gice cya kabiri Musanze FC yatangiye ikina neza cyane, inabona uburyo nkaho rutahizamu Victor Omondi yasigaranye n’umunyezamu Adolphe Hakizimana ariko uyu munyezamu wa Rayon Sports abyitwaramo neza. Muhire Anicet yonyeye kubona uburyo imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko ashyizeho umutwe umupira ujya hejuru y’izamu.

Rayon Sports nayo yakomeje gusatira ibona uburyo nkaho Essomba Willy Onana yasigaranye n’umunyezamu Muhawenimana Gad ariko uyu munyezamu wari usanzwe ari uwa kabiri yongera kubyitwaramo neza umupira awukuraho. Mucyo Didier Junior yongeye kubona amahirwe ku mupira yahawe na Rudasingwa Prince wari winjiye mu kibuga asimbuye ariko umupira umunyezamu awushyira mur koruneri.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe anganya 0-0 hagita haterwa penaliti nkuko amategeko abiteganya aho Rayon Sports yakomeje itsinze 4-2.

Uko Penaliti zatewe:

Rayon Sports:

Ndekwe Felix yayinjije
Muvandimwe JMV yayihushije
Mutima Isaac yayinjije
Paul Were yayinjije
Essomba Willy Onana yayinjije

Musanze FC:

Ben Ocen yayihushije
Niyonshuti Gad yayihushije
Namanda Wafula yayinjije
Ntijyinama Patrick yayinjije

Ku cyumeru Musanze FC na Mukura VS zizahatanira umwanya wa gatatu mu gihe umukino wa nyuma uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka