Kiyovu Sports itwaye igikombe itsinze Rayon Sports 2-1

Ikipe ya Kiyovu Sports yegukanye igikombe cy’irushanwanwa rya Made in Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu gihe Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze FC 4-0.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports niyo yatangiye ikina neza cyane dore ko hagati mu kibuga hayo hakinaga neza cyane bigatuma imipira igera ku bakinnyi bayo b’imbere nka Essomba Willy Onana,Musa Essenu n’abandi ariko uburyo nabonye ntibutange umusaruro ahubwo hakavamo koruneri nyinshi zitatanze umusaruro.

Gukina neza kwa Rayon Sports byarangiye n’iminota 15 ahubwo Kiyovu Sports itangira kwiharira umukino hagati mu kibuga ndetse n’impande zabo cyane iburyo kuri Riyad Nordien na Serumogo Ali.

Uruhande rw’iburyo rwa Kiyovu Sports rwakoraga neza cyane rwatanze umusaruro ku munota wa 35 ubwo Serumogo Ali yazamukanaga umupira akawuhindura neza maze Mugenzi Bienvenue yitambika mu kirere atsinda igitego cya mbere cyanarangije igice cya mbere Rayon Sports yavukinishijemo Essomba Onana ku munota wa 34 agahita asimburwa na Tuyisenge Arsene.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri isimbuza ikuramo Mugisha Francois yinjiza Ndekwe Felix mu gihe Ganijuru Elie yasimbuye Muvandimwe JMV ku munota wa 47 bahushije igitego ku ishoti rikomeye ryatewe na Paul Were ariko umupira unyura ku ruhande.

Rayon Sports kugeza ku munota wa 54 w’umukino yakinaga neza kurusha Kiyovu Sports yabonye uburyo bw’igitego ubwo Musa Essenu yarwaniraga umupira na Paul Were wari watinze wari kuwutera mu izamu ariko nanone ntihagira umusaruro uvamo.

Amakipe yombi yakomeje gukina neza ariko Rayon Sports ubona ko yagarutse mu mikino muri rusange inahusha uburyo bwinshi. Kiyovu Sports nayo yakinaga neza ku munota wa 71 yabonye uburyo bwashobora kuvamo igitego ku mupira Erisa Seekisambu yahaye Mugenzi Bienvenue ariko awuteye umupira ujya mu maboko y’umunyezanu Hakizimana Adolphe.

Kiyovu Sports ku buryo bwo gusatira byihuse Erisa Seekisambu yacomekewe umupira muremure yihuta ageze imbere y’izamu Mitima Isaac amukuraho umupira ujya muri koruneri.Iyi koruneri yatewe ku monota wa 78 na Bizimana Amiss maze ba myugariro ba Rayon Sports bawukuyeho ugarukira Bigirimana Abedi wateye ishoti rikorwaho n’umukinnyi wa Rayon uruhukira mu izamu Kiyovu Sports ibona igitego cya kabiri cyatumye Abarayon batangira gusohoka muri sitade.

Ku munota wa 89 Paul Were wakinnye neza yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo acenga abakinnyi Bose ba Kiyovu Sports n’umunyezamu Kimenyi Yves atanga umupira mu rubuga rw’amahina Ndekwe Felix ananirwa kuwushyira mu izamu.Rayon Sports ariko n’ubundi yahise ibona igitego cyo kwishyura ku mupira umunyezamu Hakizimana Adolphe yateye maze Bigirimana Abedi ashaka kuwukuzaho umutwe ariko ujya mu kibuga cye umunyezamu Kimenyi Yves asohotse Musa Essenu wari wawukurikiye arawumurenza.

Mu minota ine y’inyongera yari yongeweho Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cyo kunganya biturutse kuri penaliti yabonetse ubwo Ndayishimiye Thierry yakoraga umupira mu rubuga rw’amahina umusifuzi Mukansanga Salima akayitanga. Iyi penalti yatewe na Mbirizi Eric ariko nubwo yari yayiteye neza umupira ufata igiti cy’izamu umukino urangira Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1 inegukanye irushanwa rya Made in Rwanda 2022 inahabwa miliyoni 5 Frw.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu Mukura VS yawegukanye itsinze Musanze ibitego 4-0 byatsinzwe na Mukongotya Robert,Kamanzi Ashraf, Kubwimana Cedric na Murenzi Patrick.

Ibihembo:

1.Kiyovu Sports yegukanye igikombe na Miliyoni 5 Frw
2.Rayon Sports ya kabiri yahawe miliyoni 4 Frw
3.Mukura VS yegukanye umwanya wa gatatu yahawe miliyoni 3 Frw
4.Musanze FC ya kane yahawe miliyoni 2 Frw

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

GATSIBO ABATURAGE BARATAKA IMVURANKE MUGACE KAMAJYARUGURU YAKAKARERE NKA MUHURA,KIZIGURO ...

NTAKIYIMANA KAYITANI yanditse ku itariki ya: 10-10-2022  →  Musubize

Ndababaye igikombe cyiraducitsepe

David yanditse ku itariki ya: 10-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka