#MadeInRwandaCup2022: Igihembo nyamukuru ni miliyoni 5 amakipe akagabana ayinjiye ku kibuga

Kuri uyu wa gatanu haratangira irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 ryateguwe na RSB ifatanyije na FERWAFA rizitabirwa n’amakipe 4 aho iya mbere izahabwa miliyoni 5.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kane ku cyicaro cya RSB, ubuyobozi bwiki kigo cyateguye irushanwa bufatanyije n’Inshyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda basobanura bimwe mu bizaranga irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 rigamije ubukangurambaga mu gukomeza guteza Imbere ibikorerwa mu Rwanda bavuze ko amakipe yose uko ari ane azitabira azabona Ibihembo.

Rayon Sports izacakirana na Musanze
Rayon Sports izacakirana na Musanze

Ikipe ya mbere muri iri rushanwa izahembwa igikombe ndetse ihabwe n’amafaranga angana na miliyoni 5 Frw. Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni 4 Frw.

Amakipe abiri azasezererwa mu mikino ya 1/2 akazahatanira umwanya wa gatatu izawegukana izahabwa miliyoni 3 Frw mu gihe ikipe izaba iya kane yo izahabwa igihembo cya miliyoni 2 Frw.

Ibi bihembo byiri rushanwa rya Made in Rwanda 2022 biziyongeraho kandi kugabana amafaranga azaba yinjiye ku kibuga. Ikipe ya Rayon Sports mu mafaranga azinjira mikino ya mbere ya 1/2 niyo izabona menshi kuko izahabwamo 30% nkuko byavuye mu biganiro byahuje amakipe yose azakina iri rushanwa.

Kiyovu Sports mu mafaranga azinjira ku kibuga mu mikino ibanza niyo izaba iya kabiri mu gutwara amafaranga menshi kuko izahabwa 27% by’ayinjiye mu gihe Mukura VS na Musanze FC zombi zizahabwa 21.5% y’ibyinjiye ku kibuga.

Mu mikino ya nyuma irimo umukino wa finali ndetse nuwo guharanira umanya wa gatatu bizaterwa n’ikipe izaba yabigezeho aho amakipe azakina umukino wa nyuma yombi amafaranga azinjira ku kibuga zizahabwamo 30% kuri buri imwe mu gihe azaba yahataniye umwanya wa gatatu azahabwa 20% buri kipe.Kuri uyu wa gatanu saa kumi Kiyovu Sports izahura na Mukura VS mu gihe saa moya n’igice Rayon Sports izakina na Musanze FC imikino yose izabera kuri Sitade ya Kigali.

Rayon Sports izacakirana na Musanze
Rayon Sports izacakirana na Musanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello nitwa nkundimana gaspard ndi muhanga ndi umufana wa gikundiro yacu igikombe turacyinyotewe icy,igikombe cya medi rwanda nicyacu nkaba rayon sports 2022,2023
THANK YOU

Nkundimana gaspard yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka