Luka Modric niwe watwaye ‘Ballon d’Or’ ya 2018

Luka Modric ukinirira Real Madrid, atwaye iki gikombe akuraho agahigo ka Christiano Ronaldo na Lionel Messi bakomeje kukiharira bagisimburanwaho kuva mu 2008.

Luka Modric niwe wegukanye Ballon d'or y'uyu mwaka
Luka Modric niwe wegukanye Ballon d’or y’uyu mwaka

Mu birori bibereye ijisho, uyu mugabo wanatwaye Champions League hamwe n’ikipe ye, yafashe ijambo maze avuga ko ibyo gutwara Ballon d’Or birenze inzozi yigeze agira.

Yagize ati: “Iyo umuntu akiri umwana aba afite inzozi nyinshi. Izanjye zari ugukinira amakipe akomeye ndetse nkatwara ibikombe bikomeye ... Ballon d’Or yo rwose sinavuga ko yari iri munzozi zanjye ... guterura iki gikombe ni iby’agaciro kenshi kuri njye”.

Muri ibi birori kandi hahembwe umugore wahigitse abandi mu guconga ruhago, maze aba Ada Hegerberg w’umunyanoruveje ukinira Olympic Lyonnais mu Bufaransa.

Luka Modric mu bagabo na Ada Hegerberg mu bagore nibo bakinnyi b'umwaka
Luka Modric mu bagabo na Ada Hegerberg mu bagore nibo bakinnyi b’umwaka

Ku rutonde rw’uyu mwaka, Ronaldo yaje ku mwanya wa kabiri, akurikirwa n’umufaransa Antoine Griezmann. Kylian Mbappe yaje ku mwanya wa kane, ndetse anatwara Kopa award, igihembo gihabwa umukinnyi mwiza utarengeje imyaka 21.
Neymar w’umunya Brazil uyu mwaka yabaye uwa 12, mu gihe umwaka ushize yari uwa gatatu. Lionel Messi yaje ku mwanya wa 5.

Modric utwaye Ballon d’Or yari atarigera aza muri batatu bambere mubuzima bwe.

Modric k'umurimo
Modric k’umurimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki gihembo cyari gikwiye christiano R KUBERA IBIKORWA YAKOZE KUKO YAHETSE REAL KUGERA KUMUNOTA WANYUMA MUBIKOMBE YATWAYE.NGIRANGO BANZE GUTERA AMASHYARI NGO ARUSHE MESSI ARIKO RWOSE YARAGIKWIYE.NGIRANGO BYARAGARAGAYE AHO AMAZE KUVA MURI REAL YASUBIYE INYUMA KUBURYO BUGARAGARIRA BURI MUNTU.IBYA BALLON D’OR HARI IINDI BIBA BYIHISHE INYUMA TWE TUTABASHA KUMENYA

alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka