Lt Gen MUBARAKH Muganga yasuye APR FC, Onana ntazakina (Ibivugwa mbere y’umukino)

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yasuye ikipe ayisaba gusezerera Rayon Sports, mu gihe Onana wa Rayon Sports we bivugwa ko atazakina

Kuri uyu wa Kane tariki 19/05/2022 hategerejwe umukino w’amateka ugomba guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports, ukaba ari umukino wo kwishyura wa ½ w’igikombe cy’Amahoro, aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.

Mushimishe Abanyarwanda nk’uko Ingabo zacu zibikora-Lt Gen MK MUBARAKH, Umuyobozi wa APR FC

Kuri uyu wa Kabiri Umuyobozi wa APR FC yasuye iyi kipe aho yakoreraga imyitozo agira ubutumwa agenera abakinnyi b’iyi kipe, aho yabasabye intsinzi nk’uko ingabo z’u Rwanda zidahwema gutahukana intsinzi aho ziri hose, abasaba kubaha intsinzi kuri uyu wa Kane ndetse n’indi mikino bafite imbere.

Umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yahaye ubutumwa abakinnyi
Umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yahaye ubutumwa abakinnyi

Yagize ati ”Turi kwitegura umukino wo kuri uyu wa Kane dukeneye intsinzi kandi tubabonamo intsinzi, mujye murebera no ku ngabo zacu ziri hirya no hino ku isi zirangwa n’intsinzi. Namwe rero muduhe intsinzi kuri uyu wa Kane kuko nta gikombe na kimwe dushaka gutakaza mu nzira byose turabishaka.”

Muri Rayon Sports, Onana biravugwa ko atazakina uyu mukino

Umunya-Cameroun Leandre Essomba Willy Onana wavunikiye mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro wa ½ ntazakina umukino wo kwishyura kubera imvune yagize, aho ari umwe mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports igenderaho.

Ni imvune yagize mu gice cya mbere cy’umukino wabaye ku wa Gatatu ushize, birangira asimbujwe Kwizera Pierrot wari wabanje hanze. Uyu rutahizamu kandi ntiyakinnye umukino wa shampiyona Rayon Sports iheruka kunganyamo na Musanze.

Rayon Sports ikomeje imyitozo mu Nzove
Rayon Sports ikomeje imyitozo mu Nzove

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda, aho ibiciro byo kwinjira mu myanya y’icyubahiro u (VVIP) ari 50,000 Rwfs bakazinjiza imodoka, iruhande rwa VVIP ni 30,000Rwfs, ahasakaye hazishyurwa 20,000 Rwfs naho ahasigaye hose hakazishyurwa 10,000Rwfs.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka