Louis Van Gaal yaburiye Erik ten Hag uhabwa amahirwe yo gutoza Manchester United

Mu gihe ikipe ya Manchester United ikomeje gushaka umutoza mukuru uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Eric Ten Hag umwe mu bahabwa amahirwe yaburiwe na Louis Van Gaal ko atari ikipe nziza yo guhitamo.

Eric ten Hag (udafite umusatsi) agirwa inama na Louis Van Gaal yo kwitonda ahitamo ikipe
Eric ten Hag (udafite umusatsi) agirwa inama na Louis Van Gaal yo kwitonda ahitamo ikipe

Ibi Louis Van Gaal watoje ikipe ya Manchester United imyaka ibiri avuga ko iyi kipe ari ikipe y’ubucuruzi cyane kurusha uko ari ikipe y’umupira w’amaguru bityo ko ari amahitamo agoye ku mutoza.

Yagize ati "Eric ten Hag ni umutoza mwiza kandi ibyo bihora ari byiza kuri Manchester United ariko Manchester United ni ikipe y’ubucuruzi, rero ni amahitamo akomeye ku mutoza, byaba byiza agiye mu ikipe y’umupira."

Ati"Ntabwo ndi kumugira inama, we ubwe azampamagara ariko agomba guhitamo ikipe y’umupira itari ikipe y’ubucuruzi."

Ikipe ya Manchester United ivuga ko igomba gushyiraho umutoza mbere y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka. Eric ten Hag usanzwe utoza ikipe ya Ajax ni umwe mu bahabwa amahirwe ndetse bivugwa ko ku wa Mbere w’icyumweru gishize yaba yarahuye n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu gihe ariko ivugwamo n’abandi batoza batandukanye barimo Mauricio Pochettino, Louis Enrique utoza Espagne na Julen Lopetegui uri gutoza Sevilla.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka