Lomami ashobora gufungwa imyaka 5 azira guhoza ku nkeke no Gukubita uwo bashyingiranywe

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Lomami Marcel, aho rumukurikiranyeho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.

Lomami nahamwa n'icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we ashobora gufungwa Umwaka
Lomami nahamwa n’icyaha cyo guhoza ku nkeke umugore we ashobora gufungwa Umwaka

Lomami usanzwe akora akazi k’Ubutoza mu Ikipe ya Gorilla FC yo mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, RIB isobanura ko atari ubwa mbere ibi yafungiwe biyigezeho; ngo kuko no ku wa 13 Ukwakira 2020 umugore we yayigejejeho ikirego nk’icyo; RIB imukorera Dosiye iyishyikiriza ubushinjacyaha, Lomami akurikiranwa adafunze.

Dr Murangira B Thierry Umuvugizi wa RIB, yavuze ko Lomami ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, yakoze ibi bikorwa byo guhoza ku Nkeke umugore we tariki ya 12 Weurwe 2021 bituma umugore we afata icyemezo cyo kongera kumurega RIB iramufata iramufunga, ubu ngo iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye ye yuzuzwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Yagize ati “ Inama RIB itanga ni uko igihe abashakanye bagiranye ibibazo bakumva badashobora kubyikemurira, bajya begera inzego za Leta zikabafasha kubikemura aho kuguma muri ayo makimbirane ashobora gutuma hakorwa ibindi byaha biremereye nk’ubwicanyi.’’

Yavuze kandi ko RIB yihanangiriza abantu bose bahohotera abo bashakanye, ati “Ntibikwiye ko umuntu ahohotera uwo bashakanye”. Yongeye gusaba abaturage bose gufatanya mu kurwanya icyaha cyo guhohoterana no kwirinda kugihishira kugira ngo gicike burundu.

Dr Murangira avuga ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uhohotera uwo bashakanye
Dr Murangira avuga ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uhohotera uwo bashakanye

Urukiko niruramuka ruhamije Lomami icyaha, cyo guhoza ku nkeke Umugore we Dr Murangira yavuze ko Itegeko riteganya kuri icyo cyaha igihano cy’ igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake cyo itegeko ritaganya ko uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka