Lionel Messi yatangaje ko azaguma muri FC Barcelona

Umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku isi muri iki gihe mu mupira w’amaguru, Lionel Messi, yatangaje ko atakivuye mu ikipe ya FC Barcelona.

Messi yavuze ko kugeza ubu habuze ikipe ifite ubushobozi bwo kwishyura ikiguzi cyashyizweho na FC Barcelona, akaba kandi adashaka kujyana Barcelona mu nkiko kubera ko ari ikipe akunda.

Lionel Messi w’imyaka 33 y’amavuko aherutse kumenyesha Barcelona ko ashaka kuyivamo, asobanura kandi ko atazagurishwa ahubwo azagendera ubuntu nk’uko hari ingingo iri mu masezerano ibimwemerera.

Icyakora FC Barcelona yo yakomeje gutsimbarara ku yindi ngingo ivuga ko ikipe imushaka izabanza kwishyura miliyoni 700 z’amayero.

Messi avuga ko yumvaga ari uburenganzira bwe bwo kugenda nk’uko mu masezerano harimo ko nyuma y’umwaka w’imikino ushize azifatira umwanzuro wo kugenda cyangwa kuhaguma.

Nyamara ngo yatunguwe no kumva Perezida w’iyo kipe avuga ko azagenda nihaboneka ikipe imugura ikishyura miliyoni 700 z’Amayero.

Ikipe ya Barcelona ivuga ko Messi yagombaga kuvuga ko azayivamo bitarenze tariki 10 Kanama 2020, nyamara icyo gihe ngo ntiyigeze agaragaza icyo gitekerezo. Messi we avuga ko impamvu atari kubivuga icyo gihe ari uko umwaka w’imikino utarangiye ku gihe cyari giteganyijwe ahubwo ko uwo mwaka w’imikino wabaye muremure kubera icyorezo cya Coronavirus cyatumye imikino imwe isubikwa igasubukurwa nyuma.

Mu gihe rero ubuyobozi bwa FC Barcelona budashaka kumurekura ku neza, ngo yari afite uburyo bwo kwitabaza inkiko, ariko yanga kujya kuburana n’ikipe avuga ko yamureze ndetse ikamugeza ku rwego ari ho ubu.

Umusaruro muke waranze CF Barcelona uri mu byatumye Messi agaragaza ko ashaka kuyivamo, dore ko yabivuze nyuma y’iminsi icyenda yari ishize CF Barcelona yandagajwe na Bayern Munich iyitsinze ibitego 8-2 mu marushanwa ya UEFA Champions League, ihita inasezererwa muri ayo marushanwa yari ageze muri kimwe cya kane.

Messi ukomoka muri Argentine amaze imyaka 20 akinira FC Barcelona yo muri Esipanye. Biteganyijwe ko amasezerano y’imyaka itanu yasinyiye iyo kipe muri Nyakanga 2017 azarangira tariki 30 Kamena 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntagoyava ikapuno yajyirago are arebeko akunze buriya igisebo cyamuvuyeho cyogutsorwa abahanga nikuriya dukora

Murwanashyaka emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka