Lionel Messi yamenyesheje FC Barcelona ko ashaka kuyivamo

Lionel Messi yandikiye ibaruwa ikipe ya FC Barcelona ayimenyesha ko ashaka kuyivamo.

Lionel Messi
Lionel Messi

Uwo mukinnyi w’icyamamare ukomoka muri Argentine yanditse iyo baruwa nyuma y’uko iyo kipe yo muri Esipanye muri iyi minsi itari mu bihe byayo byiza. FC Barcelona iherutse gusezererwa mu marushanwa ya UEFA Champions League mu mukino yatsinzwemo ibitego 8-2 yandagajwe na Bayern Munich yo mu Budage.

Muri Nyakanga 2017, Lionel Messi na FC Barcelona bari bemeranyijwe kongera amasezerano y’uwo mukinnyi, akaba yagombaga kugeza ku itariki 30 Kamena 2021. Messi w’imyaka 33 y’amavuko, yageze muri Barcelona mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000), bivuze ko ayimazemo imyaka 20.

Yakunze gutangaza kenshi ko azasoreza umupira we muri iyo kipe, dore ko ayifitemo amateka akomeye.

Yabashije gutwara inshuro esheshatu umupira wa zahabu (Ballon d’Or) uhabwa umukinnyi uba wahize abandi ku isi, afasha Barcelona kwegukana ibikombe icumi bya shampiyona ya Esipanye, ndetse ayifasha no kwegukana ibikombe bine bya Champions League.

Ni umukinnyi wamamaye ku rwego rukomeye, aho ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’abahanga babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.
Ikipe ya Barcelona ntacyo yahise itangaza kuri aya makuru avugwa y’uko Messi ashaka kuyivamo.

Ntibiramenyekana neza ahandi ashobora kwerekera, gusa ibitangazamakuru bitandukanye byagarutse kuri iyi nkuru byerekana ko amakipe menshi adafite ubushobozi bwo kuba yamugura.

Icyakora biravugwa ko ashobora kwerekeza mu makipe nka Manchester City itozwa na Pep Guardiola wahoze atoza Messi muri Barcelona, cyangwa se akaba yakwerekeza muri Paris Saint-Germain imaze iminsi yigwizaho bamwe mu bakinnyi b’ibihangange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jewe porinari mbonako messi yorangiriza umupira muri fcb.

nduwimana apolinaire yanditse ku itariki ya: 28-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka