Lionel Messi agiye gukina umukino we wa nyuma muri Paris Saint-Germain

Lionel Messi azakina umukino we wa nyuma muri Paris Saint-Germain (PSG), kuri uyu wa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’umutoza w’iyi kipe Christophe Galtier kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.

Amasezerano y’imyaka ibiri Lionel Messi yari yasinye yo gukinira Ikipe ya Paris Saint-Germain ararangira muri uku kwezi kwa Kamena, ubu bikaba byemejwe n’umutoza w’iyo Kipe ko ejo azakina umukino we wa nyuma, nubwo hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko ashobora kongera gusinya andi masezerano y’umwaka umwe.

Galtier yagize ati, “Nagize amahirwe adasanzwe yo gutoza umukinnyi w’umuhanga cyane mu mateka y’umupira w’amaguru. Uyu ni wo uzaba umukino we wa nyuma, kuri ‘Parc des Princes’, kandi nizeye ko azakirwa neza “.

Lionel Messi, ubu ufite imyaka 35 y’amavuko, yari kumwe n’Ikipe y’igihugu ya Argentina yegukana intsinzi mu mikino y’igikombe cy’Isi yabereye muri Qatar mu 2022.

Gaultier yagarutse ku banenga Messi, avuga ko ibyo bamunenga bijyanye n’imyitwarire ntashingiro bifite.

Yagize ati, “Muri uyu mwaka, yabaye umukinnyi w’ingenzi cyane mu Ikipe, akaboneka igihe cyose. Sintekereza ko mu bivugwa cyangwa ibyo banenga cyaba gifite ishingiro”.

“Yahoraga ahari ku bw’Ikipe. Byari byiza cyane kumuherekeza muri ‘season’ y’imikino.”

Byakomeje kuvugwa ko Messi narangiza amasezerano afitanye na Paris Saint-Germain, azahita ajya gukina mu Burasirazuba bwo hagati, ‘Middle East’, ariko abahagarariye Messi bakomeje kwanga kugira icypo bavuga ku hazaza h’uwo mukinnyi, nyuma yo kuva muri Paris Saint Germain”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka