Leicester City yageze kuri final ya FA Cup nyuma y’imyaka 52

Ikipe ya Leicester City yanditse amateka nyuma y’imyaka 52 igera ku mukino wa nyuma wa FA Cup, nyuma yo gutsinda ikipe ya Southampton mu mukino wa kimwe cya Kabiri aho izahura na Chelsea FC ku mukino wa nyuma.

Kelechi Iheanacho yafashije Leicester City kugaruka kuri final nyuma y'imyaka 52
Kelechi Iheanacho yafashije Leicester City kugaruka kuri final nyuma y’imyaka 52

Ni umukino wabaye ku Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021 kuri Sitade nkuru y’u Bwongereza Wembley. Uwo mukino waranzwe no gusatirana ku mpande zombi mu gice cya mbere cy’umukino ariko kitabyajwemo amahirwe.

Igice cya Kabiri cyatangiranye imbaraga maze ku munota wa 55 umukinyi ukomoka muri Nigeria, Kelechi Iheanacho ahita yinjiza igitego neza.

Southampton yashatse uburyo yakwishyura ariko ba myugariro ba Leicester City bihagararaho, umukino warangiye utyo maze nyuma Leicester isanga Chelsea ku mukino wa nyuma hari hashize y’imyaka 52 itazi gukina Finali.

Chelsea FC yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Manchester City ku wa Gatandatu iyitsinze igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Hakim Ziech ku munota wa 55.

Leicester City yaherukaga gukina umukino wa nyuma wa FA CUP mu mwaka 1969 ikina na Tottenham. Umukino wa nyuma wa FA CUP 2021 uzakinwa ku itariki ya 15 Gicurasi 2021 kuri Sitade Wembley.

Abakinnyi ba Chelsea bishimira igitego cya Hakim Ziech
Abakinnyi ba Chelsea bishimira igitego cya Hakim Ziech
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bivuzeko izo equipe zose zabonye ticket kubera igitego kimwe cyabonetse mu gice cya kabiri k’umunota 55. Yaba ari chelsea na leicester city.

Kane yanditse ku itariki ya: 19-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka