Le Messager y’i Burundi yasubije Rayon Sports, barateganya n’umukino wo kwishyura

Ikipe ya Le Messager de Ngozi y’i Burundi, yamaze kwandikira Rayon Sports iyemerera ko bashobora gukina umukino wagicuti, ariko itangaza ko hari ibindi bakiri kuganira

Manirakiza Marc uyobora ikipe ya Le Messager de Ngozi mu kiganiro yagiranye na Radio Umuco FM y’i Ngozi, yatangaje ko bamaze kwakira ibaruwa ya Rayon Sports kandi bamaze no kuyisubiza, n;ubwo impande zombie hari ibyo zikiri kuganira.

Yagize ati “Twabonye ibaruwa yaturutse mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports yatwandikiye yifuza umukino waduhuza tariki 26, tumaze kubona ibaruwa kandi byaradushimishije kuko umaze kugira urugo ukabona ugutumira ngo uze umuramutse urumva ko ari intambwe nziza kuri le Messager de Ngozi”

“Tumaze kubona ibaruwa tuvugana n’abayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burundi, kugera kuri iyi saha twamaze gusubiza Rayon Sports tubabwira ko ibaruwa twayibonye kandi twemera ko uwo mukino twawukina”

“Ariko hagati y’ibyo murabizi umupira w’amaguru ni umukino usaba ubushobozi, twavuga ko hari ibyo turi kuvugana ku ruhande rw’abayobozi ba Rayon Sports n’abayobozi ba le Messsager Ngozi”

“Uyu munsi cyangwa ejo bazaba bamaze gusubiza mu byo twabasabye mu bijyanye n’urugendo, aho tuzaruhukira ndetse n’amatariki y’umukino, nitumara gukina uwo mukino urumva ko umubano hagati yacu uzaba utangiye, ku buryo natwe twabasaba ko bazaza gukina mu Burundi”

Le Messager de Ngozi ishobora kuza i Kigali gukina na Rayon Sports
Le Messager de Ngozi ishobora kuza i Kigali gukina na Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona ari MVS&L yi ngozi.

Mizero yanditse ku itariki ya: 9-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka