Mavugo ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi avuga ko yaje mu Rwanda mu biruhuko bisanzwe kuko umwaka w’imikino warangiye mu gihugu cya Tanzaniya, akavuga ko bitamubuza gusura no kuganira na bamwe mu bo babanye nk’abayobozi ba As Kigali cyangwa abakunzi bayo, gusa akaba agifite amasezerano y’umwaka muri Simba ku buryo nta gahunda ihari yo kwerekeza muri As Kigali.
Yagize ati “si byo namba ni uko gusa ikipe wavuyemo (As Kigali) kuvugana n’abayobozi ni ibisanzwe gusa abantu babonye muvugana n’abayobozi baca babifata ukutariko, kandi ndacyafite amasezerano y’umwaka umwe muri Simba”.
Mavugo yemeza ko bigoye ko yava muri Simba gusa ko hagize ikipe ivugana nayo bigakunda nta kibazo.
Ku bijyanye n’ubuzima bwo mu ikipe ya Simba, Mavugo avuga ko ari ikipe nziza nkuru kandi ifite byose gusa akavuga ko muri iyi myaka 4 yagiye igira ibibazo byo gutakaza abakinnyi bigatuma ikipe bahora bahanganiye ibikombe ya Young Africans ibahora imbere ariko akemeza ko bidaterwa n’ubushobozi bw’amafaranga.
Yagize ati “muri iyi myaka ine iheze Simba irekura cyane abakinnyi bayo ntibagire umwanya wo kumenyerana ngo bamarane nibura imyaka 4, ntabwo ari ikibazo cy’ubushobozi, mu gihe Young yo igumana abakinnyi bayo bakamenyerana”.
Mavugo yemeza ko shampiyona yo mu Rwanda isigaye iri ku rwego rwo hejuru mu bijyanye na tekiniki bitandukanye n’imyaka yashize, akaba ari naryo tandukaniro ifite uyigereranije n’iya Tanzaniya.
Yagize ati “Umupira wo mu Rwanda nabonye tekiniki yaraduze (yarazamutse) cyane ,muri Tanzaniya bakoresha ingufu nyinshi cyane”.
Laudit kandi akomoza kuri Haruna Niyonzima, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda, bivugwa ko ashobora kujya mu ikipe ya Simba aho yemeza ko yaba abonye umuntu ufite ubunararibonye kandi wamufasha cyane mu kumuha imipira yavamo ibitego.
Biteganyijwe ko Laudit Mavugo wanyuze mu makipe nka Kiyovu, As Kigali na Police mu Rwanda kuri ubu akaba akinira ikipe ya Simba Sc yo mu gihugu cya Tanzaniya, asubira mu gihugu cya Tanzaniya nyuma y’icyumweru kimwe gukomeza akazi ke mu ikipe ya Simba SC.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|