- Kylian Mbappé yagizwe kapiteni mushya w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa
Kylian Mbappé w’imyaka 24 y’amavuko ibinyamakuru bitandukanye birimo Ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP na L’Equipe byatangaje iyi nkuru, byavuze ko yemeye gufata izi nshingano zo kuyobora ikipe y’u Bufaransa mu kibuga nyuma y’ibiganiro yagiranye n’umutoza wayo Didier Deschamps aho azungirizwa na Antoine Griezmann ukinira Atletico Madrid.
Kylian Mbappé yavuzwe mu bakinnyi bashobora kuvamo kapiteni mushya w’u Bufaransa nyuma y’uko uwari kapiteni umunyezamu Hugo Lloris ukinira Tottenham Hotspurs asezeye mu ikipe y’igihugu ku myaka 36 y’amavuko nyuma yo kugeza iki igihugu ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi 2022 batsindiweho na Argentine ibintu bari bakoze ku nshuro ya kabiri bikurikiranya nyuma yo kwegukana icya 2018.
- Antoine Griezmann niwe kapiteni mushya wungirije mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa asimbuye Raphael Varane nawe wasezeye muri iyi kipe
Kylian Mbappé wabaye intwaro ikomeye ubwo u Bufaransa bwatwaraga Igikombe cy’Isi mu 2018 igihe yari afite imyaka 20 gusa, kugeza ubu amaze gukinira igihugu cye imikino 66 akaba amaze kugitsindira ibitego 36.
Uyu musore ukiri muto kandi watanze imipira 23 yavuyemo ibitego, byitezwe ko azatangira inshingano nshya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi 2024 uzahuza u Bufaransa n’u Buholandi ku wa gatanu w’iki cyumweru saa 21h45.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|