Kwizera Pierrot yisubije igikombe cy’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona 2016/2017

Kwizera Pierrot wa Rayon Sport yisubije igihembo cy’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona 2016/2017, nyuma y’uko ari we wari wacyegukanye muri shampiyona y’umwaka ushize.

Icyo gihembo kigizwe na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, Pierrot yagishyikirijwe mu birori byo guhemba abakinnyi, abatoza, abafana n’abandi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2016/2017.

Kwizera Pierrot yegukanye iki gihembo imyaka ibiri yikurikiranya
Kwizera Pierrot yegukanye iki gihembo imyaka ibiri yikurikiranya

Ibyo birori bitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, buri mwaka nyuma y’isoza rya Shampiyona.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kandi hahembwe Ndayishimiye Eric Bakame wa Rayon Sport ahabwa 400,000Frw, ashimirwa kuba umuzamu w’umwaka, akaba ari nawe muzamu watsinzwe ibitego bike muri shampiyona 2016/2017.

Muri ibyo birori kandi hanahembwe Irambona Masoudi Djuma uherutse kwegura ku mwanya w’umutoza mukuru wa Rayon Sport, ashimirwa kuba yarabaye umutoza wahize abandi mu mwaka wa shampiyona 2016/2017, ahabwa 750,000Frw.

Rusheshangoga Michel wakinaga mu bwugarizi bwa APR FC, yahawe 500,000frw, ashimirwa kuba yaratsinze igitego cy’umwaka cyahize ibindi byose byatsinzwe.

Hanahembwe kandi Rutahizamu w’umwaka ahabwa 500,000frw, uwo rutahizamu akaba yabaye Danny Usengimana wa Police FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yarabikwiye pe!

Ndahimana yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka