Kwizera Pierrot na Chabalala muri AS Kigali baratuma bamwe mu banyamahanga basezererwa

Nyuma y’umwaka asinyiye ikipe ya AS Kigali ariko akaba nta mukino n’umwe yigeze ayikinira,Umurundi Kwizera Pierrot yiteguye kugaruka muri AS Kigali nyuma yo gukira imvune yari afite.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’iyi kipe Gasana Francis yagize ati "Kwizera Pierrot yambwiye ko yiteguye kuba yagaruka muri AS Kigali kandi natwe turamwiteguye."

Kugaruka kwa Pierrot byatumye abanyamahanga biyongera

Mu gihe Kwizera Pierrot yaba agarutse muri AS Kigal ndetse na Chabalala waguzwe kuri uyu wa Gatanu byatumye AS Kigali yuzuza abanyamahanga batandatu muri iyi kipe. Abandi ni Soudi Abdallah, Orotomal Alex, Essombe Patrick, Rick Mba Marten na Shaban Hussein wamenyakanye nka Chabalala mu makipe atandukanye yakiniye mu Rwanda harimo Rayon Sports n’Amagaju FC.

Kwizera Pierrot
Kwizera Pierrot

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko kugaruka kwa Kwizera Pierrot no kugurwa kwa Chabalala wavuye muri Bugesera FC bizatuma abanya-Cameroun babiri Essombe Patrick na Rick Martel bagomba kurekurwa n’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

AS Kigali iherutse gusinyisha Rugirayabo Hassan imuvanye muri Mukura VS asinya imyaka ibiri. Gusinya kwa Hassan Rugirayabo bivuze ko AS Kigali yagize abakinnyi batatu bakina kuri kabiri ari bo : Rusheshangonga Michel wongereye amasezerano y’umwaka umwe , Rugirayabo Hassan na Nshimiyimana Marc Govin.

Chabalala
Chabalala

AS Kigali yiteguye kuba yatiza myugariro wayo Nshimiyimana Marc Govin kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.

Kwizera Pierrot yamenyekanye ubwo yakiniraga Rayon Sports, aza kuyivamo mu mwaka wa 2018. Yaje kugaruka mu Rwanda muri 2019 asinyira AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore kuva yasinya nta mukino n’umwe yigeze akina kubera imvune.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka