Kwizera Olivier yatangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura Kiyovu (AMAFOTO)

Umunyezamu Kwizera Olivier uheruka kongera amasezerano muri Rayon Sports, yatangiye imyitozo hamwe n’ikipe ye iri gutegura umukino wa Kiyovu Sports

Nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Espoir Fc i Rusizi, ikipe ya Rayon Sports yahise isubukura imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, mu rwego rwo gutegura umukino ukomeye iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports.

Muri iyi myitozo hagaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze atari kumwe n’iyi kipe, akaba nyuma yo gusinya amasezerano mashya yatangiye imyitozo ariko akaba yakoze imyitozo yo ku giti cye ku ruhande,hakaba hitezwe ko uyu munsi ari bwo ashobora gutangira imyitozo na bagenzi be.

Mu bandi bakinnyi bagaragaye mu myitozo harimo umunyezamu ukiri muto Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite imvune, ndetse n’umunya-Maroc Ayoub utari wajyanye n’iyi kipe i Rusizi.

Andi mafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwizera nagaruke ariko twizereko iminsi yamwigishije ibintu byose wakora nta discipline ntacyo byakumarira.discipline irabanza ibindi bigakurikira.

Motar yanditse ku itariki ya: 4-12-2021  →  Musubize

Kabisa avant tous discipline.

NIYONGIRA yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka