Kwizera Olivier wisubiye ari mu bakinnyi 39 Mashami yahamagaye

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 39 bo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, akaba yanahamagayemo umunyezamu Kwizera Olivier, wari uherutse gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru.

Kwizera Olivier wari wasezeye ku mupira w'amaguru yisubiyeho
Kwizera Olivier wari wasezeye ku mupira w’amaguru yisubiyeho

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2021, ni bwo umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Masahami Vincent, yatangaje uru rutonde rugizwe n’abakinnyi mirongo itatu n’icyenda (39) mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Ikipe y’Igihugu igomba gukina imikino ibiri yo mu itsinda E, aho u Rwanda rugomba gusura Ikipe y’Igihugu ya Mali hagati y’itariki ya 1 Nzeri n’itariki 3 Nzeri 2021, nyuma rukakira Ikipe y’Igihugu ya Kenya hagati y’itariki ya 5 Nzeri n’itariki ya 7 Nzeri 2021 i Kigali.

Kuri urwo rutonde hagaragayeho umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi atangaje ko yasezeye umupira w’amaguru, akaba kuri uyu munsi yongeye gutangaza ko yisubiyeho.

Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama 2021, aho Amavubi azajya akora imyitozo ibiri (2) ku munsi, ikazajya ikorerwa kuri Stade Amahoro ndetse na Stade ya Kigali.

Abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu

MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
NDAYISHIMIYE Eric (Unattached)
KWIZERA Olivier (Unattached)
NTWALI Fiacre (AS Kigali)

Ab’inyuma

OMBORENGA Fitina (APR FC)
RUKUNDO Denis (As Kigali)
IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
RUTANGA Eric (Police FC)
RWATUBYAYE Abdul (FK Shkupi, Macedonia)
MUTSINZI Ange
NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
ISHIMWE Christian (AS Kigali)
BAYISENGE Emery (Unattached)
KARERA Hassan (APR FC)
USENGIMANA Faustin (Police FC)
NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)

Abo hagati

BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
MUHIRE Kevin (Unattached)
RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
NSENGIYUMVA Isaac (Express FC, Uganda)
MUKUNZI Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
NIYONZIMA Olivier (Unattached)
TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
NSABIMANA Eric (Police FC)
NIYONZIMA Haruna (As Kigali)
MANISHIMWE Djabel (APR FC)

Ab’imbere

KAGERE Medie (SIMBA SC)
TUYISENGE Jacques (APR FC)
BYIRINGIRO Lague (APR FC)
IRADUKUNDA Jean Bertrand (GASOGI UNITED)
MUGUNGA Yves (APR FC)
HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC)
TWIZERIMANA Onesme (Police FC)
NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
KWITONDA Alain (APR FC)
NSHUTI Innocent (APR FC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka